Ku wa 8 Ukwakira 2026, Umucamanza Nicholas Hilliard yatangaje ko Polisi ya Thames Valley yakoze ikosa rikomeye mu buryo yasabye impapuro zo gusaka inzu za Andrew.
Impande zombi zari zemeranyije mbere y’urubanza ko izi mpapuro zivanwaho kuko zidakurikije amategeko.
Andrew Mountbatten-Windsor ni umuhungu wa Elizabeth II wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza kuva mu 1952 kugeza muri Mata 2022 ubwo yatangaga, akaba murumuna w’Umwami w’iki gihugu, Charles III.
Yari yatawe muri yombi ku wa 19 Gashyantare 2026 akekwaho icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’amategeko nk’umukozi wa Leta.
Yamaze hafi amasaha 12 abazwa na Polisi. Nubwo yarekuwe, iperereza ryarakomeje.
Iperereza ryatangiye nyuma y’aho bigaragaye ko ashobora kuba yarahaye Jeffrey Epstein amakuru y’ibanga ubwo yari intumwa y’u Bwongereza ishinzwe ubucuruzi hagati ya 2001 na 2011.
Mu byo Polisi iri gukoraho iperereza harimo amakuru avuga ko Andrew yigeze kugeza kuri Epstein raporo z’ingendo yakoreye muri Hong Kong, Singapore, Vietnam no mu Bushinwa, ndetse n’inyandiko y’ibanga yavugaga ku mahirwe y’ishoramari ari muri Helmand muri Afghanistan.
Abanyamategeko ba Andrew bari basabye urukiko gutesha agaciro impapuro zashingiweho mu gusaka inzu ze ebyiri, bavuga ko impapuro Polisi yakoresheje mu gusaka ingo ze zikemangwa mu buryo bw’amategeko.
Umunyamategeko Stephens ukorera i Londres yavuze ko iyi ari intambwe ya mbere mu rugamba rw’amategeko, kuko ishobora gutuma ibimenyetso byabonetse mu bikorwa byo gusaka bititabwaho mu rubanza nshinjabyaha.
Ati “Iyi ni intamwe ya mbere ya Andrew n’abanyamategeko be, aho bavuga ngo ‘Iki ni ikimenyetso kitaboneye. Cyabonetse mu buryo budakwiye’, hanyuma kigakurwa mu rubanza nshinjabyaha.”
Andrew ntakiba mu muryango w’ibwami kuva byatangira kuvugwa ko yagiranye umubano wihariye na Epstein. Yirukanyweyo by’agateganyo kugira ngo adakoresha ububasha yari afite mu kubangamira iperereza. Yanambuwe ikamba ry'igikomangoma n'imidali yose yahawe ubwo yari mu ngabo z'ibwami.



Ibitekerezo 0