Raporo yatanzwe n’ikigo gisesengura politiki cya Facts4EU, gikorana n’imiryango nka Stand for Our Sovereignty na The Campaign for an Independent Britain, yavuze ko EU iri guhindura uburyo yakoragamo ku kibazo cy’abimukira, igasa nk’igana ku buryo bwari bwateguwe na guverinoma y’u Bwongereza yari iyobowe n’ishyaka ry’Aba-Conservateur.
Gahunda y’u Bwongereza yo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro mu Rwanda yagiye inengwa n’abayobozi bamwe b’i Burayi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko itari ikwiye ndetse ko hari impungenge ku buryo abasaba ubuhungiro bafatwa.
Nyuma y’aho, ibihugu bimwe by’u Burayi byatangiye kureba uburyo bwo gukoresha ibihugu byo hanze ya EU mu kwakira cyangwa gutunganyirizwamo dosiye z’abasaba ubuhungiro.
Ibihugu bizwi nka “Copenhagen Five”, birimo Denmark n’abandi bafatanyabikorwa, byatangaje ko bishaka gushyiraho ibigo byo hanze y’ubutaka bwa EU bizajya bifasha mu gucunga iyoherezwa ry’abimukira banze kwemererwa kuguma mu Burayi mbere y’umwaka wa 2027.
Minisitiri ushinzwe abimukira muri Denmark, Morten Bødskov, yavuze ko bumvikanye ku ntambwe zifatika zo kugirana amasezerano n’igihugu kitabarizwa muri EU ku bijyanye no gusubiza ubusabe bw’abimukira.
Raporo ivuga ko u Rwanda na Uganda biri mu bihugu byagaragajwe ko bishobora gukorana n’ibihugu by’i Burayi muri izi gahunda.
Ibi bibaye mu gihe EU yashyize mu bikorwa amasezerano mashya ajyanye n’abimukira n’ubuhungiro, agamije kongera kugenzura imipaka no gushyiraho uburyo bwo gusaranganya inshingano hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Komiseri wa EU ushinzwe abimukira, Magnus Brunner, yavuze ko uyu muryango ugomba gushyiraho uburyo bushya bwo gucunga ikibazo cy’abimukira, avuga ko intego ari ugushyira gahunda y’u Burayi ku murongo.
Abanenga EU bavuga ko uyu muryango wigeze kunenga gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kurwoherezamo abimukira, ariko ubu ukaba uri gukoresha uburyo busa na yo mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira.
Icyakora inzego za EU zavuze ko gahunda zayo zitandukanye mu buryo bw’amategeko n’imigirire, kandi ko zigomba kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga.






Ibitekerezo 0