Arabie Saoudite yatangaje ko yahagaritse kandi igasenya misile yarasiwe i Riyadh ku wa Gatandatu, ariko ntiyatangaza ko hari ibindi bitero byabaye cyangwa niba hari abantu babiguyemo.
Mbere yaho, hagaragaye umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka hafi y’ibigega bibikwamo lisansi hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Riyadh, aho ingendo z’indege zagize ihagarara ry’igihe gito ku wa Gatandatu.
Intabaza zo kwirinda ibitero byo mu kirere zumvikanye muri Riyadh ku nshuro ya mbere kuva Aba-Houthi bashimangiye ibitero byabo kuri Arabie Saoudite muri Nyakanga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye Abanyamerika bari mu Burasirazuba bwo Hagati “kugira ubushishozi no kwitegura ko hashobora kubaho ihagarikwa ry’ingendo z’indege cyangwa izindi mpinduka mu ngendo.”
Yagize iti “Abarwanyi b’Aba-Houthi bashyigikiwe na Iran bagiye bagaba ibitero kuri Arabie Saoudite, birimo no kugaba ibitero ku bibuga by’indege bikoreshwa n’abasivili. Aya makimbirane ashobora gufata indi ntera byihuse.”
Yongeyeho ko Abanyamerika bagomba kongera gutekereza kabiri ku bijyanye no kujya cyangwa kunyura muri aka karere.
Ingabo zirwanira mu kirere za Arabie Saoudite kandi zahagaritse igerageza ry’ibitero ku basivili mu mijyi ya Bish, Taif, Farasan na Yanbu, nk’uko umuvugizi w’umuryango w’ingabo ziyobowe na Arabie Saoudite yabitangaje.
Mu itangazo yashyize hanze, umuvugizi w’ingabo z’Aba-Houthi, Yahya al-Sarea, yavuze ko hakoreshejwe umubare munini wa misile zirasa kure ndetse na drones mu gutera ahantu h’ingenzi i Riyadh ndetse n’ibikorwa bya sosiyete y’igihugu ya peteroli na gaz, Aramco, biri i Yanbu ku nkombe z’Inyanja Itukura.
Yavuze ko ibyo bitero byakozwe mu gusubiza ibikorwa yise iby’ubugizi bwa nabi bya Arabie Saoudite byo kugaba ibitero ku murwa mukuru wa Yemen, Sanaa, uri kugenzurwa n’Aba-Houthi.
Mbere yaho, Sarea yari yashinje Arabie Saoudite kugaba ibitero bigera kuri 300 muri Yemen mu cyumweru cyari gishize.
Abarwanyi b’Aba-Houthi bari mu ntambara na guverinoma ya Yemen ishyigikiwe na Arabie Saoudite.
Mu mezi ashize, Houthi bagiye bagaba ibitero ku bice bitandukanye bya Arabie Saoudite ndetse muri iki cyumweru batangaje ko ari bo barashe indege y’intambara y’iki gihugu ikagwa muri Yemen.
Bivugwa ko imirwano hagati y’Aba-Houthi n’ingabo za guverinoma ishyigikiwe na Arabie Saoudite yahitanye abantu 48 ku wa Gatandatu.
AFP yavuze ko Aba-Houthi batangaje ko abarwanyi babo 31 bishwe, mu gihe amakuru aturuka ku ruhande rwa guverinoma yavuze ko abasirikare 17 ari bo baguye muri iyo mirwano.
Ku wa Gatanu, Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) watangaje ko umubare w’abantu bavanywe mu byabo kubera imirwano iheruka wari umaze kurenga 104.796.
Ku wa Gatandatu mu gitondo, humvikanye urusaku rw’ibiturika bitandukanye i Riyadh, ndetse haboneka ibibazo bikomeye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khalid.
Mu minsi ishize, uyu mutwe wafashe ndetse utangira kugenzura ry’umujyi ufite n’icyambu wa Mokha ndetse n’ikirwa cya Perim, igice gikomeye gikoreshwa n’ibihugu byo mu Kigobe mu kohereza ibicuruzwa muri Aziya no mu Burayi.
Uyu mutwe wavuze ko gufunga inzira zo mu nyanja byakozwe mu rwego rwo kwihorera kuri Arabie Saoudite ushinja gufunga ibyambu n’ibibuga by’indege byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Yemen biri mu maboko yawo.
Ubwato bwa Arabie Saoudite bwakomeje gukoresha inzira yo mu Nyanja Itukura mu kohereza peteroli mu mahanga kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bitangijee intambara kuri Iran, ibintu byatumye Inzira ya Hormuz ifungwa mu buryo budasanzwe.






Ibitekerezo 0