Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo yasohotse ku wa Mbere, igaragaza ko intwaro zakoreshejwe mu gikorwa cya gisirikare cyiswe “Operation Epic Fury” zagabanyije cyane ububiko bw’amasasu ya Amerika, kandi zikagaragaza intege nke mu nganda zishinzwe kuyasimbuza. Iyi minisiteri yavuze ko yatangiye gufata ingamba zo kongera umuvuduko w’ikorwa ry’intwaro.
Ibi bibaye nyuma y’amezi ubutegetsi bwa Perezida Trump buhakana ko Amerika ifite ikibazo cy’intwaro. Muri Kamena, ubwo amakuru yavugaga ko Washington yatangiye kugabanya ikoreshwa rya missiles, by’umwihariko izifashishwa mu gukumira ibitero, Trump yavuze ko igihugu gifite “intwaro nyinshi cyane”. Mu ntangiriro za Nzeri na bwo yari yavuze ko Amerika ifite “intwaro hafi zitagira ingano”.
Raporo yanagaragaje uburemere bw’ibitero bya Iran, ivuga ko byangije cyangwa bisenya inyubako n’ibikorwa remezo bibarirwa mu magana ku birindiro bya Amerika muri Kuwait, Bahrain, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, Oman na Jordan.
Mu bikoresho bya gisirikare byangiritse harimo indege enye za F-15 zasenyutse, F-35 imwe yangiritse, indege zirindwi za KC-135 zangiritse cyangwa zirasenyuka, ndetse na drones zigera kuri 30 za MQ-9 Reaper zirasenywa.
Raporo, ikubiyemo amakuru yo kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2026, ivuga ko abasirikare ba Amerika barenga 50.000 bagize uruhare muri iyo ntambara, yatangiye ku wa 28 Gashyantare nyuma y’ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran.





Ibitekerezo 0