Ibi biganiro byabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (Loni) i New York, byabaye ku munsi Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gufata ingamba zikomeye kuri Iran mu gihe ikibazo cyakomeza kutabonerwa umuti.
Ibiganiro byahurijwemo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, n’intumwa ya Perezida Trump, Steve Witkoff, byabaye ku bwumvikane bwabayeho binyuze muri Qatar nk’umuhuza.
Nta masezerano mashya cyangwa intambwe ikomeye yatewe, byatangajwe nyuma y’iyi nama, ariko Witkoff yavuze ko ibiganiro byagenze neza.
Ati “Twashoje ibiganiro twizeye ko bizatanga umusaruro mwiza kandi ushobora gutanga icyizere.”
Ku ruhande rwa Iran, iki gihugu cyongeye gusaba ko Amerika ihagarika ibyo cyise “ibikorwa by’ubugizi bwa nabi”, ndetse kigashyira imbere ko intambara ihagarara ku mpande zose.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko amasezerano y’agahenge yari yarabayeho muri Kamena 2026 atatanze umusaruro.
Amerika na Israel byagabye ibitero by’indege kuri Iran ku wa 28 Gashyantare, Iran nayo isubiza yibasira Israel, ibirindiro bya Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu bishyigikiye Amerika.
Mu gihe cy’iyi ntambara, Iran yafunze Umuhora wa Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli na gaz ku Isi. Mbere y’intambara, hafi 20% bya peteroli na gaz itunganyijwe ikoreshwa ku Isi byanyuraga muri iyo nzira, bituma ifungwa ryayo rigira ingaruka ku biciro ku isoko mpuzamahanga.
Muri iyi minsi, Perezida Trump yakomeje kugaragaza ko ashaka ko Iran igera ku masezerano, ariko anavuga ko adashobora gukuraho amahitamo y’ibindi bikorwa mu gihe ibiganiro byananirana.
Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya Loni i New York, Trump yavuze ko intambara na Iran yabujije Tehran kubona intwaro kirimbuzi, anavuga ko ashaka ko ikibazo gikemurwa binyuze mu masezerano.
Ati “Ese hazabaho amasezerano na Iran azayemerera kongera kwiyubaka no kuba igihugu gikomeye kurusha uko cyigeze kuba? Cyangwa nzasenya Repubulika ya Kisilamu nkabikora vuba, ntayihaye amahirwe yo kongera kwica no gusenya abantu n’ibihugu?”
Nyuma y’ibiganiro byabereye i New York, Trump yavuze ko inama yabaye hagati y’impande zombi yari “ingirakamaro cyane” kandi yamaze amasaha atatu.
Televiziyo ya Leta ya Iran na yo yemeje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi yahuye na Steve Witkoff.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko ibiganiro byanyujijwe ku muhuza wa Qatar, wagejeje ku ruhande rwa Amerika ibisabwa na Tehran birimo guhagarika intambara n’ibikorwa Iran ivuga ko ari ubwigomeke.
Iran ikomeje gusaba ko Amerika na Israel guhagarika intambara n’ibitero, mu gihe Amerika ikomeje gushaka ko Tehran yemera amasezerano mashya agamije gukemura amakimbirane.




Ibitekerezo 0