Iri genwa ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Muri iyo nama, Guverinoma y’u Rwanda yemeye Helliate Rushwaya nka Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, uzaba afite icyicaro i Kigali.

Rushwaya agiye gusimbura Prof Charity Manyeruke, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza ya Zimbabwe, wari usanzwe ahagarariye icyo gihugu mu Rwanda.

Ikinyamakuru NewZimbabwe cyatangaje ko Rushwaya ari umwe mu badipolomate bashya bagiye guhabwa inshingano, mu mpinduka zikomeye Perezida Mnangagwa ari gukora mu bahagarariye igihugu cye mu mahanga.

Rushwaya yari asanzwe ayobora Inama y’Ubutegetsi ya ZBC, inshingano yahawe mu 2024, ubwo yari yagizweho na Minisitiri w’Itangazamakuru, Jenfan Muswere.

Ni umwe mu ba mbere bagarutsweho mu mpinduka ziri gukorwa mu rwego rwa dipolomasi rwa Zimbabwe, aho biteganyijwe ko abambasaderi bagera kuri 21 bashobora guhamagarwa mu gihugu cyangwa bagahabwa inshingano nshya.

Muri abo badipolomate harimo Christian Katsande, wahoze ari Colonel mu gisirikare, usanzwe ari Ambasaderi wa Zimbabwe mu Bwongereza.

Hari kandi abandi bayobozi bavugwa ko bashobora guhabwa inshingano za dipolomasi, barimo Lt Gen Engelbert Rugeje uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse n'abahoze ari ba Minisitiri, Miriam Chikukwa na Mike Bimha.

Amakuru avuga ko izi mpinduka zishingiye ku cyifuzo cya Perezida Mnangagwa cyo kuvugurura imikorere y’abahagarariye Zimbabwe mu mahanga, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Mnangagwa yifuza ko abadipolomate be bashyira imbere guteza imbere ubukerarugendo, gukurura ishoramari, kwagura ubucuruzi mpuzamahanga no gufasha igihugu kuva mu bwigunge mu mibanire n’amahanga.

Bivugwa ko hari abadipolomate Perezida Mnangagwa atishimiye imikorere yabo, mu gihe abandi bamaze igihe kirekire mu myanya bashinzwe.

Rushwaya agiye guhagararira Zimbabwe mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi.

Mu Rwanda hakorera abarimu bakomoka muri Zimbabwe, bagira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi. Muri Nzeri 2026, Ambasaderi Charity Manyeruke yasuye bamwe muri abo barimu bakorera mu Karere ka Nyagatare, abashimira uruhare rwabo mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagennye Helliate Rushwaya, kugira ngo abe Ambasaderi mushya w’icyo gihugu mu Rwanda