Uebert Angel uyobora itorero mpuzamahanga rya Spirit Embassy, rifite amashami mu bihugu bitandukanye, yafatiwe mu rusengero mu Mujyi wa Harare ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026.

Amashusho agaragaza uko yatawe muri yombi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza ari mu modoka ya Polisi, akikijwe n’abapolisi bitwaje intwaro.

Uyu mupasiteri w’imyaka 48, mu 2021 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, ndetse n’ambasaderi ufite inshingano zihariye mu Burayi no ku mugabane wa Amerika.

Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko Angel akekwaho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’imibonano mpuzabitsina inyuranyije n’amategeko.

Umwe mu bamufasha, Prof. Lovemore Madhuku, yatangaje ko agifungiye kuri Polisi, ariko ko ashobora kugezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri.

Kugeza ubu, Angel ntacyo aratangaza ku byaha akekwaho.

Si ubwa mbere uyu mupasiteri avuzwe mu birego nk’ibi. Mu 2021, ikinyamakuru ZimLIVE cyatangaje ko abagore benshi bamushinjaga imyitwarire idakwiye ishingiye ku gitsina, barimo nibura batanu baba mu Bwongereza. Icyo gihe yabihakanye.

Mu 2023, Angel yongeye kuvugwa mu iperereza ryakozwe na Al Jazeera, ryamushinjaga kwemera gukoresha ubudahangarwa bwe bwa dipolomasi mu bikorwa byo kunyereza amafaranga menshi binyuze mu bucuruzi bwa zahabu bwa magendu.

Iryo perereza ryagaragaje ko yabwiye abanyamakuru bari biyoberanyije ko ibyo bikorwa byari byemewe na Perezida Mnangagwa.

Angel azwi cyane muri Zimbabwe, Afurika y’Epfo n’u Bwongereza, aho itorero rye rifite amashami.

Azwi kandi kubera umubano afitanye n’abandi bavugabutumwa bakomeye muri Afurika, barimo Shepherd Bushiri ukomoka muri Malawi.

Kwamamaza ibyaha akekwaho ntibivuze ko yabihamijwe n’urukiko.

Pasiteri Uebert Angel yafunzwe akekwaho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina