Zelenskyy yabigarutseho ku wa Gatanu mu butumwa yanyujije kuri Telegram, nyuma yo kuganira kuri raporo y’ibitero Ukraine yagabye ku ntego zitandukanye zo mu Burusiya.

Ati “Igikorwa cyo kwibasira urwego rw’u Burusiya rutunganya peteroli kirakomeje, mu rwego rwo gusubiza ibitero by’u Burusiya ku bikorwaremezo by’ingufu bya Ukraine.”

Ibi yabivuze habura iminsi ine ngo ibiganiro bihuza Ukraine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bisubukurwe. Bigamije gushaka inzira yaganisha ku gukemura intambara imaze imyaka irenga ine n’igice.

Bizaba ari byo biganiro bya mbere byo muri ubwo buryo bibaye kuva muri Gashyantare. Byitezwe mu gihe impande zombi zikomeje kwibasira ibikorwa bifitanye isano n’ingufu.

Zelenskyy yavuze ko inganda zitanga amashanyarazi, imiyoboro y’ingufu, uburyo bwo gushyushya inyubako n’imiyoboro itanga amazi muri Ukraine bikomeje kugabwaho ibitero bya drones na misile by’u Burusiya.

Yashinje u Burusiya kutagira icyo buhindura ku bikorwa byabwo by’ubushotoranyi, no kwanga ingamba zo kugabanya ubukana bw’intambara abafatanyabikorwa ba Ukraine bari bavuzeho.

Yongeyeho ko u Burusiya bukomeje guteganya kugaba ibindi bitero, aho kwemera izo ntambwe zo kugabanya ubushyamirane hagati y’impande zombi.

Mu cyumweru gishize, abayobozi b’u Burusiya batangaje ibitero byinshi byibasiye ibikorwa by’urwego rwa peteroli, birimo ibyo mu Ntara ya Samara iri hagati muri icyo gihugu.

Hanagabwe ibitero i Yaroslavl, mu majyaruguru ya Moscow no ku bikorwa by’inganda byo muri Ryazan, mu majyepfo y’umurwa mukuru. Abayobozi ba Ukraine ntibigeze bemera by’umwihariko ko ari bo babigabye.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yasabye Ukraine inshuro nyinshi guhagarika ibitero ku nganda z’u Burusiya zitunganya peteroli, avuga ko bituma ibiciro bya mazutu bizamuka.

Zelenskyy we yavuze ko Ukraine yiteguye guhagarika ibyo bitero, mu gihe u Burusiya na bwo bwaba buhagaritse kwibasira ibikorwaremezo by’ingufu byayo.

Ukraine iteganya ibitero ku bikorwaremezo bya Ukraine