Mu kiganiro yagiranye na CNN, Zelensky yavuze ko Trump afite uburenganzira bwo kwita Putin uko ashaka, ariko ko ku baturage ba Ukraine, Perezida w'u Burusiya ari umwanzi n'umwicanyi, bitewe n'intambara igihugu cye gikomeje kurwana.

Aya magambo aje nyuma y'uko Trump, ubwo yari mu Bushinwa mu nama yahuriyemo na Putin na Perezida Xi Jinping, yavuze ko Putin ari inshuti ye, kandi ko bamaze imyaka myinshi bafitanye umubano mwiza.

Zelensky yavuze ko kuvuga kuri Putin nk'inshuti bishobora gutuma atumva igitutu gikwiye gushyirwa ku Burusiya kugira ngo buhagarike intambara.

Ibi bibaye nyuma y'ibitero bikomeye u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, bigahitana nibura abantu icyenda, bikibasira ibiraro byo mu murwa mukuru Kyiv n'ibikorwaremezo bya gari ya moshi.

Zelensky yavuze ko ibyo bitero biri mu bikomeye igihugu cye cyagabweho muri uyu mwaka, aho u Burusiya bwakoresheje misile 110, zirimo 27 zo mu bwoko bwa ballistic, ndetse n'indege zitagira abapilote zirenga 400.

Nyuma y'ibyo bitero, Trump yongeye kuvuga ko Putin yifuza ko intambara irangira, ashimangira ko kuba afitanye umubano mwiza na we bishobora gufasha mu gushakira umuti amakimbirane.

Hagati aho, intambara ikomeje guteza impungenge mu bihugu bituranye na Ukraine.

Pologne yatangaje ko hari ibikoresho bitatu bya gisirikare byavogereye ikirere cyayo, birimo misile yo mu bwoko y'u Burusiya.

Minisitiri w'Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yavuze ko bidasa n'ibyabaye ku bw'impanuka. Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, na we yamaganye icyo gikorwa, cyatumye indege z'intambara za NATO zihagurutswa.

Nta muntu wahitanywe n'icyo gikorwa cyangwa ngo hatangazwe ibyangiritse, ariko Pologne yagifashe nk'igikorwa cy'ubushotoranyi.

Reba amashusho ya Trump yita Putin inshuti ye