Ibyo biganiro byabereye i Oslo muri Norvège ku wa Kabiri, nyuma y’uko Kyiv ishinje Washington kuyima amakuru y’ingenzi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yari yamaganye ibyo birego.
Zelenskyy yashimiye Amerika, agaragaza ko amakuru atangwa mbere y’uko misile zigera aho zoherejwe ari ingenzi mu kurinda abasivili, barimo abana.
Yavuze kandi ko yizeye igisubizo ku bibazo bya internet ya Starlink. Ingabo za Ukraine zari ziherutse gutangaza ko umuvuduko wayo wagabanyijwe, kandi ziyifashisha mu kugaba ibitero bya drones ku Burusiya.
Perezida wa Finlande, Alexander Stubb, witabiriye ibiganiro, yavuze ko hatewe intambwe ifatika ku byifuzo bigamije amahoro. Ntiyatanze ibisobanuro birambuye, ariko ashimangira ko bizasaba kwihangana.
Zelenskyy n’abafatanyabikorwa be b’i Burayi bavuze ko u Burusiya ari bwo butegerejweho gusubiza ku byifuzo byumvikanyweho, ubwo Witkoff azagera i Saint-Pétersbourg ku wa Gatatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko bazumva ibyo Witkoff azatangaza, ariko ahakana ko hari ibyo bazemera kwigomwa mu bya politiki.
Umubano wa Amerika na Ukraine wajemo agatotsi mu byumweru bishize. Trump yavuze ko Ukraine ikeneye undi Perezida, nyuma asaba ko undi muntu yayihagararira mu biganiro.
Nyuma y’ikiganiro Zelenskyy yagiranye n’abanyamakuru, Trump yongeye gusaba Kyiv kugera ku masezerano, avuga ko igihe kigeze ngo Ukraine irangize intambara.
Zelenskyy yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye ibiganiro. Ati “Birumvikana ko tudatsindwa iyi ntambara, ariko turatakaza abantu kubera ko u Burusiya bugaba ibitero.”
Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Jonas Gahr Støre, yashimangiye ko u Burayi bugomba kugira uruhare mu biganiro byo kurangiza intambara.
Ku wa Kabiri, ibitero bya drones z’u Burusiya byahitanye abantu 10 muri Ukraine. Bane bapfiriye i Kyiv no mu nkengero zayo, bane muri Donetsk, abandi babiri i Dnipro.



Ibitekerezo 0