Ni ikibazo cyatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bamwe mu banyempano bari bitabiriye iri rushanwa bagaragazaga kutishimira imikorere y’abaritegura, by’umwihariko ku bijyanye n’amafaranga bari bemerewe.
Aba banyempano bavuga ko nyuma yo kugera mu 10 ba mbere, bemerewe guhabwa ibihumbi 300 Frw nk’igihembo cy’icyiciro bari bagezemo, ariko bakaba batarayabona.
Bavuga ko batunguwe no kumenyeshwa ko kugira ngo bahabwe ayo mafaranga, bagomba kubanza gusinya amasezerano mashya, kandi ibyo bikaba bitari mu byo bari basanzwe bumvikanyeho n’abategura irushanwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Bahati Makaca, umwe mu bategura iri rushanwa, yavuze ko ikibazo cyavutse nyuma yo gutoranya abanyempano 10 bagombaga gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ubwo bamenyaga ko bamwe muri bo bashakaga guhabwa amafaranga bari bemerewe, bagahita basezera mu irushanwa.
Yasobanuye ko ari yo mpamvu bahisemo gutegura amasezerano mashya, arimo ingingo zigamije gukumira ko umunyempano ahabwa amafaranga, agahita ava mu irushanwa atarangije ibyiciro bisigaye.
Bahati yavuze ko muri abo banyempano 10, batatu banze kwemera gusinya ayo masezerano, ari na bo batangiye kugaragaza kutishimira imikorere y’abategura irushanwa, ndetse bakageza ibibazo byabo ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Uretse abo batatu bigumuye, abandi barindwi baraje turaganira. Ku masezerano hari ibyo basabye ko byahindurwa, ariko barayasinya ndetse babona n’amafaranga yabo. Ubu bakomeje imyiteguro y’icyiciro gikurikiyeho.”
Bahati Makaca yavuze ko bari bihaye kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2026 kugira ngo abo banyempano batatu begere ubuyobozi bw’irushanwa, baganire ku bibazo bafitanye ndetse barebere hamwe uko byakemuka.
Yongeyeho ko mu gihe batari kuba begereye ubuyobozi muri icyo gihe, abategura irushanwa bari guhamagara abandi banyempano babakurikiye mu manota kugira ngo babasimbure.
Ibi bisobanuye ko abo banyempano batatu bari bagifite amahirwe yo gukomeza mu irushanwa, mu gihe bari kwemera kuganira n’abaritegura no gusinya amasezerano mashya, arimo ingingo zigena uko bazahabwa ibihumbi 300 Frw bari bemerewe.







Ibitekerezo 0