Uyu mugoroba witabiriwe n’abo mu muryango wa Nyiranyamibwa Suzanne, inshuti ze n’abandi bamukundaga, bamufata nk’umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rwagize.

Uretse kuvuga ibigwi bya Nyiranyamibwa no kugaruka ku mateka ye, abari bahari banataramiye uyu muhanzi wamamaye mu Rwanda, mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kwibuka umurage yasize.

Umwe mu batanze ubuhamya ku buzima bwa Suzanne Nyiranyamibwa, Papa Alexandre yahishuye ibyifuzo bitatu uyu muhanzi yari afite mbere yo kwitaba Imana, akaba yaragiye abiganiriza inshuti ze zitandukanye.

Icyifuzo cya mbere ni uko atifuzaga kuzagwa mu mahanga, ahubwo yashakaga kuzagwa mu Rwanda.

Yagize ati “Yahoraga avuga ngo icyampa sinzagwe mu mahanga, ndashaka kuzagwa mu Rwanda. Kandi si ukubivuga gusa, nta nubwo ari ibyamugwiririye; yakoze ku buryo agwa mu Rwanda.”

Icyifuzo cya kabiri Nyiranyamibwa yakundaga kubwira inshuti ze ni uko atifuzaga kwitaba Imana amaze igihe kirekire arwariye kwa muganga. Abari bitabiriye uyu mugoroba bashimiye Imana ko yitabye Imana mu buryo buhuye n’icyo cyifuzo cye.

Icyifuzo cya gatatu ni uko yasabye inshuti ze kutazigera zirangwa n’amarira n’agahinda bikabije kubera urupfu rwe. Ahubwo yashakaga ko bazamwibuka bishimye, bazirikana ubuzima bwe n’ibyiza yakoze.

Abari bitabiriye uyu mugoroba wo kumutaramira bishimiye ko bubahirije icyifuzo cye, kuko bahuriye hamwe mu kumwibuka, kumusingiza no kwizihiza umurage yasize mu muziki Nyarwanda.

Nyiranyamibwa Suzanne yavutse ku wa 21 Werurwe 1943, yitaba Imana afite imyaka 83. Yitabye Imana asize abana bane, abuzukuru 11 n’umwuzukuruza umwe.

Nyiranyamibwa Suzanne witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, yari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki Nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Telefone ko ititaba’ na ‘Ni muberwe bakobwa’.

Yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki gakondo, ndetse aba umwe mu bahanzi bashinze Itorero Isamaza, ryamenyekanye mu ndirimbo zagize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uretse indirimbo gakondo, Nyiranyamibwa yagize uruhare mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Ese mbaze nde?’, yakoze agaragaza intimba yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yasize ku Banyarwanda.

Uyu muhanzi yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi, nyuma y’uko mu 1973 avuye mu Rwanda kubera itotezwa ryakorerwaga Abatutsi, akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gukomereza mu Bubiligi.

Nubwo yamaze imyaka myinshi mu mahanga, yakundaga kugaragaza ko atigeze akunda ibihugu yabayemo kurusha u Rwanda, ari na yo mpamvu yaje gufata icyemezo cyo gutaha kugira ngo asazire mu gihugu cye.