Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wamaze imyaka myinshi urimo urwikekwe, kuko u Bufaransa bwari bwarashyigikiye ubutegetsi bwateguye Jenoside, u Rwanda rukabushinja kugira uruhare muri yo. Mu 2006, nyuma y’uko umucamanza w’Umufaransa asohoye impapuro zo guta muri yombi abayobozi icyenda ba hafi ba Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwacanye umubano n’u Bufaransa, wongera gusubukurwa mu Ugushyingo 2009.
Ubwo Macron yageraga ku butegetsi muri Gicurasi 2017, umubano wari ukiri mu bihe bigoye. Kuva mu 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bwari bufite i Kigali, inyungu zabwo zikitabwaho n’uwayoboraga ambasade by’agateganyo.
Muri Gicurasi 2018 hatewe intambwe ya mbere
Muri Gicurasi 2018, Macron yakiriye Perezida Kagame i Paris, avuga ko inzira yo gusubiza umubano mu buryo yatangiye, ariko ko “izatwara igihe”.
Muri urwo ruzinduko yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Byari bisanzwe bizwi ko umukandida ushyigikiwe n’u Bufaransa ari we ubona uwo mwanya, kandi koko ku wa 12 Ukwakira 2018, Mushikiwabo yatorewe uwo mwanya ku bwumvikane i Yerevan muri Arménie.
Mu Ukuboza 2018, abacamanza b’Abafaransa bahagaritse iperereza ryari rimaze imyaka myinshi ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ikibazo cyari kimwe mu byatumaga umubano uzamba.
Muri Mata 2019, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Macron ntiyitabiriye imihango yabereye i Kigali. Yohereje Depite Hervé Berville, Umufaransa ukomoka mu Rwanda wabaye impfubyi akarerwa n’umuryango w’Abafaransa, ngo amuhagararire. Icyakora uwo munsi yatangaje ko ashaka ko itariki ya 7 Mata iba umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa.
Muri uwo mwaka, yashyizeho komisiyo y’abashakashatsi 15 iyobowe n’umuhanga mu mateka Vincent Duclert, ishinzwe gucukumbura inyandiko zo mu bubiko bwa Leta y’u Bufaransa ku ruhare rwabwo mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere (AFD) na cyo cyasubukuye ibikorwa mu Rwanda mu 2019, nyuma y’imyaka 25 kitahakorera.

2021: Umwaka w’amateka
Ku wa 26 Werurwe 2021, Komisiyo Duclert yashyikirije Macron raporo y’impapuro zisaga 1200. Yanzuye ko u Bufaransa bufite uruhare rukomeye kandi ruremereye ku byabaye mu Rwanda, ko bwari “bwarahumye amaso” imbere y’imyiteguro ya Jenoside, ariko ivuga ko nta bimenyetso yabonye by’uko bwari icyitso mu bwicanyi.
Nyuma y’ibyumweru bike, raporo yakozwe ku busabe bwa Leta y’u Rwanda, izwi nka raporo Muse, yagiye kure kurushaho. Yavuze ko u Bufaransa butari buhumye amaso, ahubwo ko bwari buzi ko Jenoside yateganywaga, bityo bukaba bufite uruhare rukomeye mu kuyorohereza.
Ku wa 7 Mata 2021, Macron yafunguye ku mugaragaro inyandiko zo mu bubiko bwa Perezida François Mitterrand n’iza Minisitiri w’Intebe Édouard Balladur zerekeye u Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ndetse n’inyandiko zose zifashishijwe muri raporo Duclert.
Ku wa 27 Gicurasi 2021, Macron yabaye Perezida wa mbere w’u Bufaransa ugeze mu Rwanda kuva mu 2010. Ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside, yavuze ijambo ryasigaye mu mateka y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Naje kwemera uruhare rwacu.”
Yavuze ko u Bufaransa butari icyitso muri Jenoside, ariko ko bufite uruhare, amateka n’inshingano za politiki mu Rwanda.
Yongeyeho ati “Abanyuze muri iryo joro ni bo bonyine bashobora, wenda, kubabarira, bityo bakaduha impano y’imbabazi.”
Perezida Kagame yavuze ko amagambo ya Macron afite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Icyakora bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko bari biteze ko asaba imbabazi ku mugaragaro mu izina rya Leta y’u Bufaransa.
Muri urwo ruzinduko, Macron yatangaje ko u Bufaransa bugiye kongera kugira Ambasaderi i Kigali. Antoine Anfré yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda ku wa 12 Kamena 2021, ashyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ku wa 28 Nyakanga 2021. Ni we Ambasaderi wa mbere w’u Bufaransa mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu.
Macron yanafunguye Ikigo Ndangamuco cy’Ibihugu Bikoresha Igifaransa i Kigali, asezeranya u Rwanda inkingo ibihumbi 100 za COVID-19, anatangaza ko u Bufaransa buzashyira miliyoni 500 z’amayero mu iterambere ry’u Rwanda hagati ya 2019 na 2023, cyane cyane mu buzima, ikoranabuhanga n’Igifaransa.

Amafaranga n’ubufatanye
Isezerano rya Macron ryarubajirijwe. AFD yonyine yatanze amafaranga angana na miliyoni 504 z’amayero, kandi hiyongereyeho ayatanzwe n’Ikigega cya Leta y’u Bufaransa (Trésor), inkunga y’u Bufaransa yarenze miliyoni 520 z’amayero. Mu 2024, ibihugu byombi byasinye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 400 z’amayero, azageza mu 2028, yibanda ku buzima, kwihaza mu biribwa no guhugura urubyiruko mu myuga.
Mu bucuruzi, agaciro k’ibicuruzwa ibihugu byombi byahohererezanyije kageze kuri miliyoni 37,3 z’amayero mu 2024. Mu mpera z’uwo mwaka, ibigo by’Abafaransa bikorera i Kigali byari bigeze kuri 45, bikubye kabiri ibyari bihari mu 2021.
Gusa ishoramari ry’u Bufaransa mu Rwanda riracyari hasi, kuko mu 2023 ryanganaga na 0,2% gusa by’ishoramari ryose ry’abanyamahanga mu gihugu. RwandAir kandi yemerewe gukora ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Paris.
Mu bya gisirikare, mu 2024 Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’u Bufaransa zemeranyije kuri gahunda nshya y’ubufatanye. Muri Gicurasi 2026, Maj Gen Pascal Ianni uyobora Ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa rishinzwe Afurika yagiriye uruzinduko i Kigali, naho muri Kamena 2026, Umugaba w’Inkeragutabara z’Ubutaka za RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ahurira i Paris na mugenzi we w’u Bufaransa.
Ubutabera ku bakekwaho Jenoside
U Bufaransa bwamaze igihe kirekire bushinjwa kuba indiri y’abakekwaho uruhare muri Jenoside, kuko urubanza rwa mbere rwaburanishirijwe muri icyo gihugu rwabaye mu 2014 gusa. Nubwo ubutabera bw’u Bufaransa bwigenga, ku butegetsi bwa Macron izo manza zariyongereye.
Kugeza muri Mata 2026, hari hamaze kuburanishwa imanza 12 zavuyemo abantu umunani bahamwe n’ibyaha, abandi 36 bari bagikorwaho iperereza, kandi imanza enye zari zemejwe hagati ya 2026 na 2028.
Muri izo manza harimo urwa Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, wakatiwe igifungo cya burundu, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rukagishimangira mu Ukuboza 2024. Harimo kandi urwa Dr Sosthène Munyemana wakatiwe imyaka 24 y’igifungo, igihano cyashimangiwe mu bujurire mu Ukwakira 2025. Mu Ukuboza 2024 kandi, umwanditsi Charles Onana yahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyakora muri uko kwezi, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwemeje ko hahagarikwa ikirego cyareganwagamo abasirikare b’Abafaransa ko batagize icyo bakora ngo batabare Abatutsi bicwaga.

Manda ya kabiri yatangiye mu kwezi kwa buki
Ubwo Macron yongeraga gutorwa mu 2022, umubano w’ibihugu byombi wari mu bihe byiza kurusha ibindi byose mu myaka hafi 30. Mu 2024, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, yitabiriye imihango i Kigali, naho ku munara wa Eiffel i Paris hacanwa amagambo “Kwibuka 30”.
Icyakora icyo gihe havutse urujijo. Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Élysée) byari byatangaje ko Macron azavuga ko u Bufaransa n’inshuti zabwo bari gushobora guhagarika Jenoside ariko ntibabigiremo ubushake. Nyamara ubutumwa bwe bwa video bwasohotse ku wa 7 Mata ntibwarimo ayo magambo. Umujyanama wo muri Élysée wari watangaje ayo magambo yemeye ko yabaye nk’uwibeshya.
Nubwo bimeze bityo, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.
Ku wa 2 Kamena 2026, Macron na Kagame bafunguye ku mugaragaro “L’Archive”, urwibutso rwa mbere ruhoraho rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, ruri ku nkombe z’uruzi rwa Seine i Paris. Rwakozwe n’umunyabugeni Grada Kilomba, rugizwe n’ibisate bibiri by’umuringa w’umukara, kandi inyandiko ziriho ziri mu Gifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili.
Macron yagize ati “Hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa havutse ubwiyunge butigeze bubaho.” Mu musangiro wakurikiyeho muri Élysée, Kagame yavuze ko ibihugu byombi byinjiye mu cyiciro gishya cy’umubano gishingiye ku kongera kwizerana no kwagura ubufatanye.
Ku wa 11 Nzeri 2026, abakuru b’ibihugu byombi bongeye guhurira muri Élysée, baganira ku gukomeza gushimangira umubano.

Urunturuntu rwatewe n’intambara yo muri RDC
Ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC cyakomeje kuba ihwa muri uyu mubano. Muri Mata 2024, ari kumwe na Perezida Félix Tshisekedi i Paris, Macron yasabye u Rwanda guhagarika inkunga rushinjwa guha umutwe wa M23, no kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC. Icyo gihe yanavuze ko RDC yiyemeje guca burundu ibikorwa by’umutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda ruvuga ko ari wo nkomoko y’impungenge zarwo z’umutekano.
Muri Gashyantare 2025, u Bufaransa ni bwo bwanditse umushinga w’Umwanzuro 2773 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, wemejwe n’abagize ako kanama bose. Uwo mwanzuro usaba Ingabo z’u Rwanda guhagarika gufasha M23 no kuva ku butaka bwa RDC nta mananiza.
Ku wa 30 Ukwakira 2025, Macron yakiriye i Paris inama mpuzamahanga ku mahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yakusanyirijwemo inkunga isaga miliyari 1,5 z’amayero. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimiye Macron ku muhate we mu kugarura amahoro. Gusa yanenze umugambi wo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, avuga ko kiri mu maboko ya M23 kandi ko “udashobora gufungura ikibuga cy’indege uri i Paris.”
Icyakora Macron yagaragaje ko adashyigikiye gushyira u Rwanda mu kato. Muri Gicurasi 2026, mu nama ya Africa Forward yabereye i Nairobi muri Kenya, yanze gukurikira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi ba gisirikare b’u Rwanda. Yavuze ko kwihutira guheza u Rwanda byagabanya amahirwe yo kurwemeza gukorana n’abandi, ahubwo ashimangira inzira y’ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi. Iyo mvugo yarakaje Kinshasa.
Induru yavugiye i Phnom Penh
Ibintu byahinduye isura mu nama ya 20 ya OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026. Louise Mushikiwabo, uyobora uwo muryango kuva mu 2019, yashakaga manda ya gatatu, ariko RDC irabirwanya ndetse ivuga ko ishobora kuva muri OIF.
Perezida Kagame n’abakuru b’ibihugu bya Sénégal, Togo na Bénin babanje gusaba ko manda ya Mushikiwabo yongerwa imyaka ibiri, ariko hemezwa umwaka umwe RDC yari yemeye. Mushikiwabo azakomeza kuyobora muri icyo gihe, mu gihe u Rwanda rwemeye kutazatanga umukandida mu matora ataha. Ni ubwa mbere mu mateka ya OIF amatora y’Umunyamabanga Mukuru asubitswe.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Le Point Afrique cyasohotse ku wa 17 Ugushyingo, Minisitiri Nduhungirehe yashinje u Bufaransa kuba bwaremeye igitutu cya RDC, bugashyira imbaraga mu kubuza Mushikiwabo guhita yongera gutorwa. Yavuze ko Macron yandikiye Perezida Kagame ibaruwa imusaba kumvikana na Tshisekedi mu minsi ibiri, cyangwa bombi bagakuramo abakandida babo, avuga ko iyo baruwa yasuzuguraga Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “OIF si Françafrique.”
Icyakora yavuze ko u Rwanda rutabona umwanya u Bufaransa bwafashe nk’ubugambanyi, kandi ko Paris ifite uburenganzira bwo gushyigikira umukandida ishaka. Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta gisubizo cya Leta y’u Bufaransa cyari cyatangajwe ku mugaragaro kuri ibyo birego.
Ku ruhande rumwe, i Kigali Macron azibukwa nk’Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa watinyutse kureba amateka mu maso. Yashyizeho Komisiyo Duclert, afungura inyandiko zari zimaze imyaka myinshi zibitswe, yemera ku mugaragaro uruhare rw’igihugu cye ari ku Gisozi, asubiza Ambasaderi i Kigali, kandi ku butegetsi bwe Paris ibona urwibutso ruhoraho rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bahoze ari abadipolomate b’u Bufaransa yabwiye Le Monde ko kuzahura umubano n’u Rwanda ari intsinzi ikomeye yonyine dipolomasi y’u Bufaransa yagize muri Afurika mu myaka ya vuba.
Ku rundi ruhande, ntiyigeze asaba imbabazi ku mugaragaro mu izina rya Leta y’u Bufaransa, nk’uko bamwe mu barokotse babyifuzaga. Umwanya yafashe ku ntambara yo muri RDC, ndetse n’ibyabereye i Phnom Penh, byerekanye ko umubano w’ibihugu byombi ugifite aho ushobora gukomwa mu nkokora.
Macron azava ku butegetsi mu 2027. Uzamusimbura ni we uzagaragaza niba umusingi yubatse uzakomeza gukomera, cyangwa niba u Rwanda ruzasanga imbere yarwo u Bufaransa butitaye cyane ku byo yatangiye.






Ibitekerezo 0