Uyu mugore ufite abana batandatu n’abuzukuru 11, yarangije amashuri abanza mu 1982, ariko ntiyabashije gukomeza mu yisumbuye kubera ibibazo by’ubuzima yahuye na byo nyuma yo gupfusha ababyeyi akiri muto.
Nubwo imyaka yagiye ishira, Akunai ntiyigeze areka kugira icyizere cyo kuzongera kwiga.
Mu 2025, yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri, yiyandikisha muri gahunda y’uburezi bw’abakuru izwi nka QT, ku Ishuri ryisumbuye rya Chief Sarwat riherereye mu Ntara ya Manyara.
Yakoze ibizamini bisoza umwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, arabitsinda, bituma arushaho kugira icyizere cyo gukomeza amasomo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 18 Ugushyingo 2026, Akunai yavuze ko gutsinda ibyo bizamini byamushimishije cyane.
Ati “Nkimara gutsinda ibizamini by’umwaka wa kabiri, narishimye cyane nshimira Imana. Nahise mbona ko nshobora gukomeza amashuri nari narabuze amahirwe yo kwiga nyuma yo kurangiza amashuri abanza mu 1982.”
Uyu mugore wapfushije umugabo we mu 2017, yavuze ko agitangira kwiga yabanje kubigira ibanga, kubera gutinya ko hari abashobora kumuca intege.
Ati “Nta muntu nari narabibwiye kuko natinyaga ko bashobora kunca intege. Nyuma, ubwo nabibwiraga abana banjye ko niga, baratunguwe cyane ku buryo kubyemera byabagoye.”
Mu gihe ategereje amanota y’ibizamini bisoza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Akunai yiyandikishije muri Neema Montessori College, mu Ntara ya Kilimanjaro, kugira ngo yongere ubumenyi mu bijyanye no kwita ku bana.
Yatangiye amasomo muri iryo shuri ku wa 9 Ugushyingo 2026.
Umuyobozi waryo, Christina Nakey, yavuze ko batangajwe n’ubushake bw’uyu mugore, bituma biyemeza kumufasha gukomeza amasomo.
Akunai we avuga ko imyaka idakwiye kubera umuntu inzitizi yo kwiga.
Yagize ati “Uburezi ni urumuri rw’ubuzima. Kwiga ntibigira iherezo, ariko amafaranga ashobora gushira.”





Ibitekerezo 0