Ruhumuriza James, uzwi nka King James, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho afite igitaramo kizabera mu Mujyi wa Phoenix, muri Leta ya Arizona, ku wa 28 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo gukomeza kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
King James yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2026.
Uyu muhanzi, uherutse gukorera ibitaramo mu Burayi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, agiye gukomereza uru rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, aho ateganya gutaramira abakunzi be kuva mu Ugushyingo kugeza mu Ukuboza 2026.
Igitaramo cye cyo muri Amerika giteganyijwe kubera muri Celebrity Theatre, mu Mujyi wa Phoenix, muri Leta ya Arizona, ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe mu byiciro bitatu, aho ihendutse izagura amadolari 62, ni ukuvuga asaga ibihumbi 90 Frw, mu gihe iyo mu cyiciro gikurikiyeho izagura amadolari 94, ahwanye n’asaga ibihumbi 130 Frw.
Itike ihenze kurusha izindi izagura amadolari 115, ni ukuvuga asaga ibihumbi 170 Frw.
Uru rugendo rw’ibitaramo rwatangiriye mu Rwanda, aho King James yakoreye ibitaramo bibiri muri BK Arena, ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026, akuzuza iyi nyubako isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye.
Ibyo bitaramo byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’imyaka 20 amaze mu muziki, ndetse no gushimira abafana bakomeje kumushyigikira kuva yatangira umuziki kugeza ubu.
King James ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, aho yatangiye urugendo rwe rw’ubuhanzi mu 2006.
Yatangiye kwamamara cyane abikesha indirimbo zakunzwe zirimo ‘Naratomboye’, ‘Nta Mahitamo’, ‘Ndakwizera’, ‘Yaciye Ibintu’ na ‘Naramukundaga’.
Mu 2010, yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Umugisha’, ikurikirwa na ‘Umuvandimwe’ mu 2011 na ‘Ntibisanzwe’ mu 2014.
Mu 2012, yegukanye irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’, intambwe yamufashije kurushaho gukomeza izina rye mu muziki nyarwanda.
Nyuma yaho, yakomeje gusohora izindi album zirimo ‘Meze Neza’ yo mu 2016 na ‘Ubushobozi’ yo mu 2021.
Mu myaka 20 amaze mu muziki, King James yanyuze mu bihe bitandukanye, ariko akomeza kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, by’umwihariko abikesha indirimbo z’urukundo n’injyana ya R&B.







Ibitekerezo 0