Aba bayobozi b’ibihugu bitatu bya mbere ku Isi mu gutunga intwaro za kirimbuzi bahuriye i Shenzhen mu majyepfo y’u Bushinwa ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026. Iyi nama yabereye ku ruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize Ihuriro ry’Ubutwererane mu Bukungu bw’ibihugu bya Aziya na Pasifika (APEC).

Mu itangazo ryakurikiye ibiganiro byabo, aba bayobozi biyemeje “kugirana ibiganiro ku kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’intwaro za kirimbuzi no gukumira ikwirakwira ryazo”. Nta gihe bagaragaje ibyo biganiro bizabera. U Bushinwa bumaze igihe bwanga ubusabe bwa Amerika bwo kwinjira mu biganiro byemewe ku ntwaro za kirimbuzi, buvuga ko izo butunze ari nke cyane ugereranyije n’iza Amerika n’u Burusiya.

Xi yagize ati “Amateka atwigisha ko iyo ibihugu by’ibihangange bibanye neza, Isi igira amahoro. Iyo bishyamiranye, Isi ijya mu mvururu.”

Trump, wari wabanje kugirana ibiganiro na buri wese muri bagenzi be, yavuze ko iyo nama ari iy’amateka. Ati “Nta mahoro yigeze agerwaho abantu banga amahirwe yo kuganira.”

Aba bayobozi banemeranyije guteza imbere amavugurura mu Muryango w’Abibumbye, kongera ibikomoka kuri peteroli bigezwa ku bihugu byose no kubahiriza ubudahangarwa abayobozi ba Leta bafite imbere y’inkiko mpuzamahanga.

Iby’ubwo budahangarwa byavuzwe hashize imyaka irenga itatu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rusohoye impapuro zo guta muri yombi Putin n’abandi bayobozi b’u Burusiya bakekwaho ibyaha by’intambara muri Ukraine. U Burusiya buhakana ibyo buregwa.

Itangazo ntiryagarutse ku ntambara u Burusiya burwana muri Ukraine cyangwa ku makimbirane na Iran. Nyuma y’inama, Putin yabwiye abanyamakuru ko iryo tangazo ritashyizeho intego zihambaye kandi ko nta we uzahatirwa kubahiriza imyanzuro irikubiyemo.

Reuters yatangaje ko iyo nama yateye impungenge ibihugu bito bitinya ko inyungu zabyo zishobora kwirengagizwa mu biganiro hagati y’ibyo bihugu bitatu by’ibihangange.

Daryl Kimball, uyobora umuryango Arms Control Association wo muri Amerika, yashimye ko aba bayobozi bongeye kwemeza ko nta watsinda intambara ya kirimbuzi. Yagize ati “Dukeneye ibirenze amagambo. Dukeneye ibikorwa mu biganiro bya dipolomasi bigamije kugabanya intwaro.”

Perezida Xi, Putin na Trump bagaragaje ko bagomba gukora uko bashoboye ntihazongere gukoreshwa inwaro za kirimbuzi