Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse 26 Kamena 2024, mu ngingo ya 175 havuga  ko iyo abashakanye batandukanye (haba mu rubanza rwa gatanya cyangwa igabana ry'umutungo), urukiko rushobora guha agaciro ka imirimo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bawugize.

Iri tegeko rigaragaza ko agaciro k’imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa kabarirwa hagati ya 10% na 39% by’umutungo bungutse uhereye ku munsi w’ishyingirwa, hamaze kuvanwamo imyenda yose urugo ruzishyura.

Ibi byakozwe hagamijwe kurengera umugore cyangwa umugabo wirirwaga mu rugo akora imirimo idatanga umushahara w’amafaranga kugira ngo na we ahabwe umugabane ushingiye ku ruhare rwe mu kubaka urugo, cyane cyane mu gihe habaye impamvu zituma bahana gatanya. 


Abagore bo mu cyaro bararyishimiye cyane, dore ko benshi bahuriza ku kuba bajyaga bahambirizwa nta mpamba.

Mukanyirigira Egidie umaze imyaka 20 abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko aho batuye mu Mudugudu wa Gasarabwayi mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwiri, yabwiye IGIHE ko abyuka saa Kumi n’imwe za mugitondo, akajya guhinga. Saa Sita iyo atashye azamukana amazi cyangwa inkwi agatunganya ibyo kurya ari nako akora indi mirimo yo mu rugo.

Ati “ Nibura bijya kugera kumugoroba nafuze imyenda, natetse, nakijije imyanda mu rugo ku buryo akenshi nta masaha yo kuruhuka ngira. Rero kuba haragiyeho itegeko riha agaciro iyo mirimo ni byiza kuko iyo habayeho gutandukana mutarasezeranye hari byinshi uba wararuhiye nawe ubonamo uruhare rwawe.’’

Mukeshimana Beatha utuye mu Kagari ka Migera mu Murenge wa Mwiri we yavuze ko abyuka saa kumi n’imwe agateka igikoma, ari nako azitura amatungo anakora indi mirimo itandukanye. Saa kumi n’ebyiri ngo ahita atangira gutunganya abana kugira ngo bajye ku ishuri bamara kugenda na we akajya guhinga cyangwa se akajya kwirukana inyoni mu muceri.

Yavuze ko amaze imyaka irenga 20 abyuka izo saha, iyo saa Sita zigeze bahinguye ngo umugabo we araza agakaraba mu gihe we aba ari gutunganya ibyo guteka.

Ati “ Ikigoroba njye ntangira kujonjora ibishyimbo, ubunyobwa se cyangwa nanareba ibindi bintu bitameze neza mu rugo mu gihe umugabo aryamye. Iyo ibyo birangiye nsubira ku isambu kujya gushaka ibyo turya nijoro nkaza nkabiteka nta kuruhuka abenshi tugira.’’

Mukeshimana yavuze ko kuba itegeko risigaye riha agaciro imirimo yo mu rugo ari ibintu byiza kuko benshi mu bagore bo mu cyaro bari bararenganye cyane. Yavuze ko hari igihe umugabo yakubyaragamo abana benshi agahita yibonera undi mugore muto bagasezerana wowe ugasigara uri mu cyiciro cy’abaka ubufasha Leta.

Mukantabana Collette we avuga ko ingo nyinshi zitera imbere umugore abigiramo uruhare runini, agashima Leta yashyizeho iri tegeko ryo guha agaciro imirimo idahemberwa abagore bakora mu rugo. Yavuze ko byari bibabaje kuba umugore yavunikira urugo imyaka icumi ariko akarusohorwamo nabi ngo ni uko umugabo batasezeranye.

Depite Mukarugwiza Judith avuga ko iri tegeko ryaje gufasha ba bantu barenganaga hagati y’abashakanye. Yavuze ko uwo ari we wese mu muryango niba agize impamvu zituma habaho ubutane, uyu munsi harebwa ku mpande zose nubwo abo bantu baba batarasezeranye ariko ya mirimo idahemberwa ifite agaciro ihabwa hagati 10% na 39%. 

Ati “ Kuba umugore ari mu rugo, abyuka arera abana, yabameseye, yatetse, akajya guhinga, agateka agahisha akarera abana neza, ni akazi gakomeye. Uyu munsi urebye uburyo abana bari kwangirika mu miryango kubera kubura ba nyina hafi, ukagira amahirwe ukagira umugore ukurerera abana neza ubundi wakabyishimiye.”

Depite Mukarugwiza avuga ko ya mirimo wa mugore yirirwa akora cyangwa se umugabo bitewe n’ufite akazi mu rugo atari imfabusa ahubwo yahawe agaciro.

Depite Mukarugwiza Judith yavuze ko imirimo yose ihabwa agaciro