Uwo mugore, Alice Huang, wahoze ari umuyobozi muri Megaspeed, ikigo cyo muri Singapore gikora ibijyanye n’ibigo bibika amakuru, akekwaho gukorera ubutasi Guverinoma y’u Bushinwa.

Hagati aho kandi Huang yemeye ko yaciye inyuma umugore we, Lori Mills, avuga ko nta rwitwazo afite ku byo yakoze.

Amakuru avuga ko inzego z’ubutasi za Amerika zari zimaze igihe zikurikirana Alice Huang, zikaba zarakekaga ko yakoreshwaga n’u Bushinwa mu gushaka amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga ry’Abanyamerika.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, Inama y’Ubutegetsi ya Nvidia yavuze ko iperereza rizasuzuma niba Huang yarakoreweho ubutasi.

Icyakora, Nvidia yavuze ko kugeza ubu nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko amabanga yayo cyangwa umutekano w’igihugu byaba byarahungabanyijwe.

Aya makuru aje mu gihe Amerika n’u Bushinwa bikomeje guhangana mu ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI).

Nvidia, ifite agaciro ka miliyari ibihumbi 4500 z’amadolari, ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu gukora utwuma tw’ikoranabuhanga (chips) twifashishwa mu guteza imbere AI.

Kuva mu 2022, Amerika yashyizeho amabwiriza abuza kohereza mu Bushinwa tumwe mu twuma twa Nvidia tugeze ku rwego rwo hejuru, kubera impungenge z’umutekano.

U Bushinwa bwamaganye ibirego by’ubutasi, buvuga ko bidafite gihamya kandi bigamije kubusebya.

Hagati aho, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika basabye Huang gutanga ibisobanuro ku buryo Nvidia irinda ikoranabuhanga ryayo ibikorwa by’ubutasi.

Perezida Donald Trump yavuze ko Huang ari umuntu mwiza wakoze akazi gakomeye, ariko yirinda kugira byinshi avuga ku birego bimuvugwaho.

Jensen Huang yemeye ko yaciye umugore we, ibintu byatumye iperereza ku mubano we n'umugore bikekwa ko akorera ubutasi u Bushinwa rikazwa