Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, mu turere 27 dufite ubuzima gatozi habaye amatora y’abagize Inama Njyanama, mu rwego rwo gushyiraho inzego z’ubuyobozi zizagira uruhare mu miyoborere y’uturere muri manda nshya y’imyaka itanu.
Aya matora akurikira ayabaye ku wa 17 Ugushyingo 2026, aho mu turere 27 hatowe abagore batanu muri buri karere, bahagarariye icyiciro cy’abagore kigenerwa nibura 30% by’imyanya mu Nama Njyanama.
Inama Njyanama z’Uturere tutabarizwamo Umujyi wa Kigali zigizwe n’abajyanama 17. Muri bo harimo umunani batorerwa mu cyiciro cy’abajyanama rusange, batanu batorerwa mu cyiciro cy’abagore, abandi bane bakaba bahagarariye abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga n’abikorera.
Mu matora yo kuri uyu wa 21 Ugushyingo, hatoye abagize Biro z’Inama Njyanama z’Utugari, abagize Inama Njyanama z’Imirenge, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’akarere, ndetse n’abagize Komite y’Abikorera ku rwego rw’akarere.
Kuki uturere tugize Umujyi wa Kigali tutatoye?
Mu gihe mu tundi turere tw’igihugu hakomeje ibikorwa by’amatora y’abajyanama n’inzego z’ubuyobozi, uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge ntitwatoye.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yatangaje ko impamvu uturere tugize Umujyi wa Kigali tutitabiriye aya matora ari uko tudafite ubuzima gatozi, bityo tukaba tudafite Inama Njyanama nk’iziri mu tundi turere tw’igihugu.
Yasobanuye ko abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagifite manda izarangira mu 2029, ari na yo mpamvu amatora y’Inama Njyanama y’uyu mujyi ataragera.
Ati “Ntabwo igihe cyo gutora inama njyanama y’Umujyi wa Kigali cyari cyagera. Uturere tw’Umujyi wa Kigali ntabwo dufite ubuzima gatozi ni yo mpamvu tutakigira inama njyanama, tuyoborwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere kandi ni abayobozi bashyirwaho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.”
Ibi bisobanuye ko nubwo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge ari uturere nk’utundi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi n’imiyoborere y’abaturage, imiterere y’inzego zituyobora itandukanye n’iy’uturere 27 dusigaye.
Mu gihe uturere two mu Ntara dufite Inama Njyanama zitorwa, uturere tugize Umujyi wa Kigali tuyoborwa n’Abayobozi Nshingwabikorwa bashyirwaho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Abayobozi bashya b’uturere bazamenyekana ku wa 24 Ugushyingo
Amatora y’abagize Inama Njyanama z’Uturere ni kimwe mu bikorwa bibanziriza itorwa ry’abayobozi bashya b’uturere 27 dufite ubuzima gatozi.
Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ari bwo hazatorwa abayobozi b’utwo turere n’ababungirije, bazayobora manda nshya y’imyaka itanu.
Aba bayobozi bazatorwa nyuma y’uko hashyizweho Inama Njyanama z’Uturere, zifite inshingano zo kugenzura imikorere y’inzego nyobozi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bigamije iterambere ry’uturere.
Inama Njyanama kandi zigira uruhare mu kwemeza gahunda z’iterambere, ingengo y’imari n’ibindi byemezo bifitiye akamaro abaturage.
Mu minsi mike ishize, abajyanama batanu bahagarariye abagore bangana na 30% baherutse gutorwa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko abayobozi b’uturere tugize umujyi wa Kigali bagifite manda kugeza mu 2029.
Ati “Ntabwo igihe cyo gutora inama njyanama y’Umujyi wa Kigali cyari cyagera. Uturere tw’Umujyi wa Kigali ntabwo dufite ubuzima gatozi ni yo mpamvu tutakigira inama njyanama, tuyoborwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere kandi ni abayobozi bashyirwaho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.”
Biteganyijwe ko abayobozi b’uturere 27 tudufite ubuzima gatozi bazamenyekana ku wa 24 Ugushyingo 2026.






Ibitekerezo 0