Ibi ni bimwe mu ntego z’ubuyobozi bw’ishuri bwifuza kugeraho binyuze muri gahunda ya ICDL, igamije guhugura no kwigisha uburyo bwimbitse bwo gukusanya amakuru no kuyandika neza hifashishijwe mudasobwa.
Uburyo bwa ICDL bufasha abakozi kongera amahugurwa ku bakora mu bigo bitandukanye, kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, kwerekana ibigamijwe mu kwigisha ubumenyingiro, guhatana kw’ isoko ry’umurimo no kuzamura ubumenyi bwimbitse ku baturage hifashishijwe mudasobwa.
Umuyobozi wa UTAB, Dr. Padiri Munana Gilbert, yatangaje ko hakenewe uburezi burimo ubunyamwuga, kandi buri wese ubikeneye akaba yakoroherezwa kuyabona.
Ati “Twatangiye kwigisha amasomo atandukanye yakwigishwa hifashishijwe mudasobwa, buri muntu akamenya uko abika amakuru ye kuko hari abantu batari bamenya kuyikoresha. Bizatuma bamenya uko bakora inama bayifashishije.”
“Bazamenya gukoresha porogaramu zitandukanye zibafasha kwandika, gusoma no kumenya uko batanga raporo z'akazi. Tuzabanza amashuri arindwi ya UTAB, nitumara kubyigisha abanyeshuri bacu n'abakozi hazakurikiraha abantu bari hanze ya Kaminuza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, ashima uruhare iyi kaminuza igira mu kuzamura uburezi bufite ireme bw’abatuye mu Karere ka Gicumbi no mu bindi bice by’igihugu.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwatangaje ko amarembo afunguye kuri buri wese ufite imbogamizi ku mikoreshereze ya mudasobwa, bushimangira ko abakozi bazigisha abaturage bahari kandi babifitiye ubushobozi.










Ibitekerezo 0