Aya mabwiriza yemerera abafite abakunzi benshi kubandikisha ku rwego rw’umujyi bakabana byemewe n'amategeko, ariko ntabahesha uburenganzira bwose buhabwa abashakanye cyangwa abandi basangiye ubuzima basanzwe byemewe n’amategeko.
Abayashyigikiye bavuga ko ari intambwe mu gukemura ibibazo abantu bakuru bafitanye umubano n’abakunzi barenze umwe bahura na byo, cyane cyane mu kubona aho kuba, serivisi z’ubuzima n’uburezi.
Bagaragaza ko politiki nyinshi zisanzwe zishingira ku mubano w’abantu babiri cyangwa ku miryango ifite imiterere imenyerewe, bigatuma abandi batabona umutekano bakeneye.
Kugira ngo abantu batatu cyangwa barenga bandikishe umubano wabo, bagomba gushyikiriza inyandiko umwanditsi w’umujyi. Mu bisabwa harimo kuba bose babyemera kandi badafitanye isano y’amaraso.
Kwiyandikisha ntibigarukira ku batuye West Hollywood gusa, kuko n’abatuye ahandi bemerewe kwandikisha umubano wabo hakurikijwe aya mabwiriza.
Ibigo by’ubuvuzi na gereza zicungwa n’umujyi bisabwa kubahiriza uburenganzira bw’abafatanyije ubuzima biyandikishije bwo gusurana. Hari kandi uburinzi mu bukode, bubuza ba nyir’inzu gusesa cyangwa kwanga kongera amasezerano igihe umwe mu bafatanyije ubuzima akiri mu nzu ikodeshwa.
Igitekerezo cy’ubu burenganzira cyatanzwe mu ntangiriro za 2025 na Christina Fialho, umunyamategeko washinze Rewrite the BiLine, agishyikiriza Chelsea Lee Byers, umwe mu bagize Njyanama ya West Hollywood.
Fialho yabwiye Los Angeles Times ati “Iri tegeko ni intangiriro gusa.” Yongeyeho ko rifasha abantu gutekereza ku hazaza bigeze kubona nk’akadashoboka.
Muri Werurwe, Njyanama y’umujyi yemeje ku bwumvikane busesuye gukomeza gahunda yo kwemera abafatanyabuzima barenze babiri. Yari yaranashyizeho itsinda ryo kwiga uko kwandikisha iyo mibano byakorwa.
Mbere yaho, umujyi wari wemeje amabwiriza abuza ivangura rishingiye ku miterere y’umuryango cyangwa iy’umubano, agamije kurengera abantu mu miturire, ubuvuzi n’uburezi.
Byers, watanze ayo mabwiriza, yavuze ko iri tegeko ryatinze gushyirwaho.
Megan Katz, umukozi w’isomero w’imyaka 51 utuye West Hollywood, yabwiye Los Angeles Times ko afite abana babiri yabyaranye n’umukunzi babana, akagira n’undi mukunzi batabana.
Nubwo yavuze ko atigeze ahura n’ivangura ku kazi cyangwa aho atuye, azi abandi ryagezeho. Afite kandi impungenge z’uko abana be bashobora guhezwa cyangwa kuvangurwa kubera imiterere y’umubano we.
Hari imijyi yo muri Massachusetts isanzwe yemera ababana nk’abakundana barenze babiri. Berkeley na Oakland na yo yafashe ingamba zo kubuza ivangura rishingiye ku miterere y’umuryango.
Icyakora, hari abanenga izi gahunda. Umuryango California Family Council, ushingiye ku myemerere y’idini kandi utsimbarara ku ndangagaciro gakondo, wazamaganye igihe Berkeley na Oakland byateguraga amategeko yabyo.
Uyu muryango wavuze ko gushyigikira imibanire y’abafite abakunzi benshi ari nko gutuma umuco usenyuka.





Ibitekerezo 0