Ku wa Kabiri, inteko iburanisha ibyaha mu rukiko rw’i Boston yamuhamije ibi byaha, bishingiye ku buhamya yatanze ashinjura Jean Léonard Teganya biganye, na we washinjwaga kugira uruhare muri Jenoside.
Umuvugizi w’Umushinjacyaha wa Amerika, Leah Foley, wo mu biro byakurikiranye uru rubanza yavuze ko Nshimiye w’imyaka 54 ateganyijwe kuzahabwa igihano ku wa 26 Mutarama.
Umwunganizi wa Nshimiye, Kurt Kerns, yatangaje ko batishimiye icyemezo cyafashwe, ariko ko bazakomeza gushaka inzira zose zemewe n’amategeko zarengera umukiliya we.
Ati “Birumvikana ko twababajwe cyane n’iki cyemezo, ariko tuzakomeza gukoresha inzira zose zishoboka mu kurengera [Nshimiye] Eric.”
Nshimiye yabaga muri Amerika kuva mu 1995, ubwo yemererwaga kwinjirayo nk’impunzi. Yahawe ubwenegihugu mu 2003.
Ubwo yatabwaga muri yombi mu 2024, yakoraga nka enjenyeri mu kigo Goodyear Tire & Rubber Co, akaba yari atuye muri Uniontown muri Leta ya Ohio.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye yahimbye akanahisha amakuru amwerekeyeho, agamije guhisha ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.
Bushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya, ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, Nshimiye yari i Butare, aho yigaga ubuvuzi muri kaminuza hamwe na Teganya.
Bwagaragaje ko bombi bari mu ishyaka MRND ryagize uruhare muri Jenoside, kandi ko Nshimiye yibasiye Abatutsi, akanatanga abandi kugira ngo bafatwe ku ngufu cyangwa bicwe.
Icyakora ubwo yahamagarwaga nk’umutangabuhamya ushinjura Teganya mu rubanza rwo mu 2019, Nshimiye yahakanye kugira uruhare muri Jenoside no kuba yari umuyoboke w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi.
Teganya yahamijwe ibyaha byo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma n’uburiganya bujyanye na visa, nyuma muri uwo mwaka wa 2019 akatirwa igifungo cy’imyaka irenga umunani.
Batangira kuburana ku wa 13 Ukwakira, Kerns yavuze ko ibyaha Nshimiye yashinjwaga byari bishingiye ku birego by’ibihimbano, anavuga ko umukiliya we atari i Butare ubwo Jenoside yatangiraga.
Uyu munyamategeko yavuze kandi ko ubushinjacyaha bwakurikiranye Nshimiye ari uko amaze kwemera gufasha inshuti ye, ayitangira ubuhamya ku myitwarire yayo mu rubanza rwa Teganya.





Ibitekerezo 0