Iyo mpanuka yabereye hafi ya Cresthaven, ku ntera ya kilometero 14 uvuye kuri Mar-a-Lago, ahantu Perezida Donald Trump aruhukira muri Palm Beach County. Yabaye ahagana saa 12:50 ku isaha yaho, ni ukuvuga saa 17:50 ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili muri Amerika (FAA) cyatangaje ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Learjet 60 yari yahagurutse i Austin muri Leta ya Texas, yerekeza muri Bahamas.

Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi, Sean Duffy, yavuze ko iyo mpanuka ari “amakuba ateye ubwoba”, anatangaza ko FAA yohereje itsinda aho yabereye kugira ngo rifashe mu iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano mu Bwikorezi.

Duffy yongeyeho ati “Ndabasaba kwifatanya nanjye mu gusengera imiryango n’abakundaga abo twabuze.”

Ibiro by’Umuyobozi wa Polisi muri Palm Beach County byatangaje ko iyo mpanuka yabereye “mu gace ka Military Trail, hagati ya Cresthaven Boulevard na 10th Avenue North”.

Byagize biti “Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda ako gace bagakoresha indi mihanda.”

Urwego rushinzwe kuzimya inkongi no gutabara muri Palm Beach County rwashyize iyo mpanuka mu cyiciro cy’“impanuka yahitanye cyangwa igakomeretsa abantu benshi”.

Impanuka y'indege yahitanye abantu icyenda bose bari bayirimo