Yabitangaje ku wa 22 Ukwakira 2026 ubwo yagezaga raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2025/26 ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n’ibikorwa bya 2026/27.
Muri iyi raporo yagaragaje ko Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ku madosiye 49 akekwaho ibyaha bya ruswa arimo 15 yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, izindi zishyikirizwa izindi nzego, ndetse eshatu ziracyakurikiranwa.
Muri ayo madosiye abashyikirijwe inzego ni abantu 41, barimo umunani bagikurikiranwa.
Iyi raporo kandi igaragaza ko hari ibikorwa byakozwe mu kugaruza umutungo wa leta binyuze mu manza leta yatsinze ndetse n’ihazabu icibwa abahamwe n’ibyaha arenga miliyari yagarujwe.
Ati “Buri mwaka hari ikigereranyo cya miliyari 2 Frw zo kugaruzwa, muri uyu mwaka rero hagarujwe miliyari 1,75 Frw n’Amadorali 5000 y’Amerika.”
Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2025/2026 urwego rw’umuvunyi rwakiriye ibibazo by’akarengane ibihumbi 3.106, hakemuka 2.212, mu gihe 388 bigikurikiranwa, mu gihe 556 bigisesengurwa.
Nirere Madeleine agaragaza ko ibibazo byinshi byakiriwe ari ibibazo by’ubutaka.
Ati “Iyo turebye dusanga ibibazo bijyanye n’ubutaka ari byo biza ku isonga, hagakurikiraho imanza zaciwe n’inkiko zitararangizwa, hagakurikiraho kutishimira imikirize y’imanza, ibibazo birebana no kwimura abantu ku nyungu rusange, ibibazo bijyanye n’ubutegetsi n’umurimo, ibibazo birebana n’indi mitungo bitari ubutaka, ibibazo byereke imari, imyenda ba rwiyemezamirimo babereyemo abaturage, n’imyenda inzego za leta zibereyemo abaturage.”
Akomeza ati “Ku kibazo cy’ubutaka ni ikibazo buri gihe gihora kiza kubera ko iyo turebye nko mu Mujyi wa Kigali uko bihagaze, nta butaka bwinshi bwo guhinga buhari ahubwo haba ibibanza byo kubakaho, usanga rero ibyinshi ari uburengere aho umuntu yaguze ikibanza, cyangwa yubatsemo inzu mugenzi we yaza kubaka ati warandengereye.”
Ku bijyanye n’imyenda leta ifitiye abaturage harimo ibijyanye n’ingurane iyo raporo igaragaza ko hakiri ikibazo gikomeye aho mu karere ka Nyamasheke leta ifitiye abaturage arenga miliyari 1,3 Frw yagombaga kwishyurwa mu 2025.
Abayobozi batandatu bajyanywe muri RIB kubera kudasobanura inkomoko y’umutungo
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yagaragaje ko mu bijyanye no kumenyekanisha umutungo w’abayobozi mu nzego za leta n’abandi bose bafite mu nshingano yo gucunga umutungo wa leta hari 15 batamenyekanishije umutungo wabo.
Ati “Abagombaga kumenyekanisha bose ni 21.287, hamenyekanishije abantu 21.272, abantu 15 ntibamenyekanishije, ni kuvuga ngo kumenyekanisha byabaye 99,93%. Abo bantu 15 bari mu byiciro bitandukanye kandi barahanwe. Ubundi itegeko riteganya ko igihano ni guhagarikwa mu nshingano ukwezi kumwe kandi utaguhemberwa, cyangwa amezi abiri cyangwa atatu niba ari isubiracyaha, ariko nanone no gukurikiranwa iyo utamenyekanishije umutungo.”
“Mu igenzura twakoze twasanze hari abantu 11 batasobanuye inkomoko y’umutungo, harimo batandatu bashyikirijwe RIB, abandi baracyakurikiranwa. Aha twasanze umuntu afite ubutaka ntabumenyekanishe cyangwa afite ikigo ntakimenyekanishe, twabibutsa ko kumenyekanisha imitungo ari itegeko ndetse no gusobanura inkomoko y’umutungo nabyo ni itegeko.”
Iyo raporo igaragaza ko urwego rw’umuvunnyi rwashyize imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kwanga, gukumira, kwirinda no kurwanya ruswa, aho abarenga ibihumbi 66.200 bahuguwe.







Ibitekerezo 0