Umuyobozi Ushinzwe Imishinga muri REG, Higaniro Theoneste, yatangaje ko ibikorwa byo gutanga amazi meza byongerewe muri uyu mushinga bizagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Muri rusange ibintu twahinduye twongereyeho ni ibintu bifite agaciro ka miliyoni 30$ ni ukuvuga miliyari zigera kuri 40Frw tukaba tuzatanga n’amazi angana na meterokipe 5,4 ku isegonda, ni meterokibe zirenga 440 ku munsi, ni amazi azaba ahagije ku mujyi wa Kigali ndetse mu gihe kirekire atari uyu munsi gusa.”

Uretse gutanga amazi meza n’amashanyarazi, Higaniro yasobanuye ko uru rugomero ruzashyirwaho ‘dam’ izafasha kugabanya imyuzure, amazi yayo anifashishwe mu kuhira imyaka.

Ati “Tuzajya dufata amazi ubwo ubundi yamanukaga akagira ibyo yangiza epfo, za ruriba hariya hakuzura ndetse n’abantu bahinga imyaka hose muri iki gishanga cyose cy’Akanyaru kugera za Rusumo hose hakuzura, tuzajya dufata amazi tuyarekure igihe akenewe bashobore kuhira imyaka.”

Mu kwiga uyu mushinga byagaragaye ko ubutaka bugera kuri hegitari ibihumbi 18 bushobora kuzajya buhingwaho kandi neza, bivuze ko abahinzi bashobora guhinga ubutaka hanyuma amazi yaba akenewe akarekurwa bakuhira iyo myaka.

Higaniro yavuze ko iki kiyaga kizagera mu turere dutandukanye, kigatanga n’amahirwe yo gushora imari mu bukerarugendo no muri serivisi zibushamikiyeho.

Ati “Hazakorwaho ikiyaga kinini kiruta icya Muhazi kizava muri Kamonyi na Gakenke kandi ni hano bitangiriye uvuye i Kigali ariko kizagera za Ngororero, kigere za Vunga muri Nyabihu, urumva ko ni ikiyaga kinini, duteganya ko kiruta Muhazi bivuze ngo aho hose impande zaho abantu bashobora gukora ubukerarugendo, amahoteli, ama-restaurants ndetse n’ibindi byose bituma abantu bashobora kuhatemberera.”

Ikiyaga kizaremwa n’uru rugomero kizaba gifite uburebure bwa kilometero 68 n’ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z’amazi. Ayo mazi azifashishwa mu mirimo itandukanye, irimo kuhira imyaka, kurwanya imyuzure, gutanga amazi n’amashanyarazi.

Iki kiyaga gishobora kuzifashishwa mu bwikorezi, kigafasha kugabanya igihe abantu bamara mu ngendo berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Ikindi duteganya ko bizafasha ni mu bigendanye no mu buryo bw’ubwikorezi ku buryo abantu bavaga muri ayo masoko ya ruguru bakazenguruka imihanda yose kugira ngo bagere i Kigali niba bakoreshaga amasaha atandatu abantu bashobora kubireba uburyo bashobora gukoresha inzira y’amazi bakihuta.”

Umushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II wateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyari 400 Frw, ukaba uteganyijwe kurangira mu mpera za 2027.

Uru rugomero rwongereweho ibikorwa byo gutanga amazi meza bifite agaciro ka miliyoni 30$
Urugomero rwa Nyabarongo II ruzafasha mu bikorwa byo kuhira, ubwikorezi n'ibindi bijyanye n'ubukerarugendo