Iyi ntambwe y’amateka yitezweho gushimangira ubufatanye mu mashuri makuru na za kaminuza hagati ya Brésil, u Rwanda n’umugabane wa Afurika.

Ibi bigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu bufatanye mpuzamahanga mu mashuri makuru na za kaminuza, rikanafungura imiryango mishya mu mubano w’u Rwanda na Brésil mu burezi. 

Iyi nama yitezweho guhuza abayobozi ba za kaminuza, abashakashatsi, abadipolomate n’abahagarariye ibigo by’amashuri makuru byo muri Brésil, mu Rwanda no mu bindi bihugu. Izatanga amahirwe mashya yo kuganira, kugirana ubufatanye no kungurana ubumenyi.

Kaminuza y’u Rwanda yatoranyijwe nyuma y’uko ubufatanye bwayo n’ibigo by’amashuri makuru byo muri Brésil bukomeje kwaguka. 

Bwarushijeho gutera imbere mu Ihuriro rya mbere ry’Abayobozi ba za Kaminuza zo muri Brésil no muri Afurika, ryabereye i Brasília kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Gicurasi 2026. 

Iri huriro ryabaye umwanya w’ibiganiro hagati ya za kaminuza no kurebera hamwe uko zagirana ubufatanye bushya. Muri iryo huriro, Kaminuza y’u Rwanda na za kaminuza zitandukanye zo muri Brésil byasinye amasezerano y’ubufatanye agera hafi kuri 20.

Ubu bufatanye bwarushijeho gushimangirwa muri Nzeri 2026, ubwo intumwa za GCUB zari ziyobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo, Prof. Rossana Valeria de Souza e Silva, PhD, zasuraga u Rwanda. 

Muri urwo ruzinduko, aba bayobozi bahuye n’abakora mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, banagirana na Kaminuza y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye.

Nyuma yaho, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 16 ya GCUB n’Inteko Rusange yayo ya 19. 

Yabereye mu Mujyi wa Curitiba, muri Leta ya Paraná muri Brésil, kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, ifite insanganyamatsiko igaruka bwigenge n’ubushobozi bwa za kaminuza  nk’uruhare rw’ubumenyi mu kugena ahazaza h’ibihugu.

Icyemezo cyo kubera mu Rwanda kw’Inteko Rusange ya GCUB mu 2027 kigaragaza ko uruhare rw’igihugu mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu mashuri makuru na za kaminuza rugenda rurushaho gutera imbere.

Iyi nteko yitezweho kwagura ihuriro rya GCUB muri Afurika, gushishikariza za kaminuza kugirana ubufatanye bushya no guteza imbere ibikorwa zihuriraho mu bushakashatsi, guhanga ibishya no mu mashuri makuru.

Izanaha za kaminuza nyinshi zo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika amahirwe yo gukorana na za kaminuza zihurijwe muri GCUB no kwitabira ibikorwa byayo. Ibi bizagura ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi, binashimangire umubano hagati y’ibigo by’amashuri makuru.

Binyuze mu kwakira abagize GCUB mu 2027, Kaminuza y’u Rwanda izafasha za kaminuza zo muri Brésil n’izo muri Afurika kubona umwanya wo kurushaho gukorana, bishimangire uruhare rw’uburezi mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere rirambye.

GCUB ihuriza hamwe ibigo 113 by’amashuri makuru na za kaminuza byo muri Brésil no mu bindi bihugu, birimo  Ecuador, u Butaliyani, naho Angola, Tunisia, Mexique,  Nicaragua n’ibindi.

Prof. Kayihura Muganga Didas uyobora UR yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 16 ya GCUB n’Inteko Rusange yayo ya 19 yabereye mu Mujyi wa Curitiba, muri Leta ya Paraná muri Brésil
Abayobozi batandukanye bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 16 ya GCUB n’Inteko Rusange yayo ya 19 yabereye mu Mujyi wa Curitiba, muri Leta ya Paraná muri Brésil