Sanon w'imyaka 67, ufite ubwenegihugu bwa Amerika na Haiti, yahamijwe ibyo byaha ku wa Gatatu, tariki 18 Ugushyingo 2026, nyuma y'urubanza rwamaze ibyumweru umunani rubera mu rukiko rwa Miami.

Mu byaha yahamijwe harimo gucura umugambi wo kwica cyangwa gushimuta umuntu, akaba ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Sanon yari afite umugambi wo guhirika Moïse ku butegetsi akamusimbura, kugira ngo azahabwe ububasha bwo guha amasoko ya Leta sosiyete z'umutekano zo muri Florida zari zaramufashije.

Mu Mata 2021, Sanon n'abandi bareganwa ngo bahuye bategura umugambi wo guhirika Moïse, binyuze mu gitero cyagombaga kugabwa ku Ngoro y'Umukuru w'Igihugu i Port-au-Prince.

Muri uwo mugambi harimo abayobozi ba sosiyete ebyiri z'umutekano, Counter Terrorist Unit Federal Academy na Counter Terrorist Unit Security, zari kwemera gutanga amafaranga n'ibikoresho byo gushyira mu bikorwa uwo mugambi, zikazahabwa amasoko ya Leta.

Nyuma, abandi bari muri uwo mugambi basanze Sanon atujuje ibisabwa ngo abe Perezida, bahitamo undi mukandida, ndetse umugambi wo kumukura ku butegetsi uhindukamo uwo kumwica.

Moïse yishwe ku wa 7 Nyakanga 2021, ubwo itsinda ry'abacanshuro b'Abanya-Colombia ryagabaga igitero ku rugo rwe. Umugore we Martine Moïse na we yarakomeretse.

Umunyamategeko wa Sanon yatangaje ko umukiliya we akomeje guhakana ibyaha ashinjwa, ndetse ko ateganya kujuririra icyemezo cy'urukiko.

Urupfu rwa Moïse rwasize Haiti mu bibazo bikomeye bya politiki n'umutekano, aho imitwe y'abagizi ba nabi yakomeje kwigarurira ibice bitandukanye by'igihugu.