Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Jada P yashimiye Visit Rwanda ku bwo kumwakira, we n’itsinda ry’abandi bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bakitabira umukino wabereye muri Intuit Dome, mu Mujyi wa Inglewood, muri Leta ya California.
Yagaragaje ko iki gikorwa kitari kigamije kureba umukino gusa, ahubwo ko cyabaye n’amahirwe yo kubaka umubano no gushimangira ubufatanye hagati y’abantu bakomoka mu mico itandukanye, binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Yagize ati “Uretse umukino ubwawo, ni ukubaka umubano ufite igisobanuro hagati y’umuco, imyidagaduro n’Isi. Icyerekezo kirenze kure umukino.”
Umukino Jada P yakurikiye wabaye ku wa 17 Ugushyingo 2026, urangira Utah Jazz itsinze Los Angeles Clippers amanota 132 kuri 107.
Brice Sensabaugh ukinira Utah Jazz ni we witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukino, atsinda amanota 40, afasha ikipe ye kwegukana intsinzi.
Mugenzi we Keyonte George yatsinze amanota 30, mu gihe Brook Lopez wa Los Angeles Clippers yatsinze amanota 23.
Visit Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye bw’igihe kirekire na Los Angeles Clippers, Los Angeles Rams, SoFi Stadium na Hollywood Park, agamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda no kurushaho kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Aya masezerano yatangajwe mu Ukwakira 2025, aho Visit Rwanda yabaye umuterankunga wihariye wa Los Angeles Clippers, ikirango cyayo kigashyirwa ku myambaro y’abakinnyi, haba mu mikino no mu myitozo.
Visit Rwanda yanabaye umuterankunga wa kawa muri Intuit Dome, ikibuga Los Angeles Clippers yakiriraho imikino yayo.
Ubu bufatanye bukubiyemo kandi kuvugurura ibibuga bya Basketball mu Rwanda, guhugura abatoza no kuzana abatoza ba Los Angeles Clippers mu Rwanda kugira ngo basangize ubumenyi n’ubunararibonye abatoza bo mu gihugu.
Ku ruhande rwa Los Angeles Rams, Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa wemewe mu guteza imbere ubukerarugendo, ihabwa n’uburenganzira bwo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda muri SoFi Stadium na Hollywood Park.








Ibitekerezo 0