Uyu mukozi utatangajwe amazina yirukanywe ku wa 4 Kamena 2025, icyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa bukeye bwaho, ahita ahagarikirwa umushahara nta nteguza cyangwa indishyi ahawe.

Nk’uko ikinyamakuru 7sur7 cyabitangaje ku wa 2 Ugushyingo 2026, ikibazo cyatangiye ku wa 19 Gicurasi 2025, ubwo uyu mukozi yakandaga ku murongo wa internet wari ugamije kumushuka no kumwiba amakuru, uzwi nka ‘phishing’.

Ibi byatumye ubuyobozi butangiza iperereza ku mutekano w’ikoranabuhanga ry’ikigo, risanga uwo mukozi yarasuye nibura imbuga 107 zo mu Burusiya zifatwa nk'iziteye amakenga, zirimo izerekana amashusho y’urukozasoni n’izihuza abantu bashaka abakunzi.

Ubuyobozi bw'ikigo bwavuze ko kuba yarazisuraga ahanini nyuma y'amasaha y'akazi bitakuragaho amakosa yakoze, kuko yakoresheje mudasobwa ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza.

Bwagaragaje ko nk'inzobere mu ikoranabuhanga, yari akwiye kuba azi ko izo mbuga zishobora guteza ibibazo birimo kwinjirirwa n'abajura bo kuri internet, kwibwa amakuru no kwangizwa kwa mudasobwa n'imiyoboro y'ikoranabuhanga.

Icyakora, uyu mukozi ntiyishimiye icyemezo cyo kumwirukana, yitabaza Urukiko Rukuru rushinzwe imanza z'ubutegetsi mu Bubiligi, avuga ko inzira yakoreshejwe mu kumwirukana itubahirije amategeko.

Urukiko rwasanze hari amakosa akomeye mu buryo icyemezo cyo kumwirukana cyafashwemo, harimo kuba inama y'ubuyobozi yavugwaga ko yafatiwemo icyo cyemezo itarigeze iba mu buryo bwemewe n'amategeko.

Rwasanze kandi ikigo kitarubahirije igihe giteganywa n'amategeko mu gukurikirana amakosa y'abakozi.

Kubera izo mpamvu, urukiko rwategetse ko icyemezo cyo kumwirukana gihagarikwa by'agateganyo, umushahara we akawuhabwa, akanishyurwa amafaranga y'umushahara yari yarahagarikiwe kuva muri Kamena.

Iki cyemezo ntigisoza urubanza burundu, kuko ubuyobozi bw'ikigo bushobora kongera kumukurikirana mu buryo bwemewe n'amategeko.