Mu itangazo yashyizwe hanze ku wa wa 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bukomeje gukorwa ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda inkongi.

Inyubako zirebwa n’iki cyemezo ni Catchup Building Gisementi, Agakiriro Gatenga, Agakiriro Gahanga, Rwanda Foam Showroom Gikondo, KAL Plaza Gikondo na N&B Plaza Kigarama.

Harimo kandi Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade zo muri Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, barimo ba nyir’ibikorwa by’ubucuruzi, abakozi n’abakiliya.

Uti “Ba nyir’izi nyubako n’abazicunga, n’abandi bose ubugenzuzi bwagaragarije ibyo gukemura, barasabwa kwihutira gukemura ibibazo byagaragaye mu bijyanye no kwirinda inkongi.”

Gufungwa kw’izi nyubako ni ukw’agateganyo, kuko izizuzuza ibisabwa zizemererwa kongera gufungura nyuma yo kugenzurwa.

Itangazo riti “Inyubako yose izuzuza ibisabwa mu kwirinda inkongi izahita yemererwa kongera gufungura, bikimara kugenzurwa no kwemezwa ko yujuje ibisabwa.”

Umujyi wa Kigali wanibukije ba nyir’inyubako bose n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bazibungabunga no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, kugira ngo ubuzima n’umutungo by’abazituye, abazikoreramo n’abazigana birindwe.