Uyu musore w’imyaka 29 ari mu bagabo batanu batawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026. Polisi yatangaje ko bose bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gikorwa cyo urugomo cyabereye i Harare.
Nk’uko itangazo rya Polisi ribivuga, ibyabaye byabereye kuri Brompton Guest Lodge ku wa 3 Ugushyingo, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo muri Zimbabwe.
BBC yatangaje ko urubuga rw’amakuru The New Zimbabwe rwavuze ko abo bagabo bafashwe mu gihe hakorwaga iperereza ku kwinjiza muri Zimbabwe imodoka ebyiri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko izo modoka zamaze gufatirwa na Komisiyo ya Zimbabwe ishinzwe kurwanya ruswa.
Amakuru avuga imodoka zo mu rwego rwo hejuru. Icyakora, amakuru yatanzwe ntiyasobanuye ubwoko bwazo, agaciro kazo cyangwa aho zari zaturutse mbere yo kwinjizwa muri Zimbabwe.
Polisi yatangaje ko umuhungu wa Mugabe yafashwe hamwe na Munashe Mubawu w’imyaka 43, Terrence Johannes Chinyemba w’imyaka 42, Fredson Peter w’imyaka 33 na Solomon Pamire w’imyaka 34.
Aba bagabo bose uko ari batanu biteganyijwe ko bazitaba urukiko ku wa 5 Ugushyingo 2026, ku birebana n’ikibazo cy'urugomo cyatumye batabwa muri yombi.
Nubwo ifatwa ryabo ryabaye mu gihe cy’iperereza ku modoka, itangazo rya Polisi ryavuzwe muri iyi nkuru rihuza itabwa muri yombi ryabo n’igikorwa cy'urugomo cyabereye kuri ayo macumbi.
Uyu muhungu wa Mugabe ni umwana muto Robert Mugabe yabyaranye n’umugore we wa kabiri, Grace Mugabe.
Se yayoboye Zimbabwe imyaka 37, mbere y’uko ahatirwa kuva ku butegetsi mu 2017, ubwo yari afite imyaka 93.
Robert Mugabe yapfuye mu 2019.





Ibitekerezo 0