Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu butumwa bw’amashusho yatambukije ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaje ko yishimiye kugura ubutaka mu Rwanda ndetse agahita yemeza ko agiye kuhakorera ubuhinzi.

Ati “Ndishimye cyane kuko tumaze gutegura neza ibyo tugiye gukorera kuri ubu butaka bwanjye hano. Ikinshimishije kurushaho ni uko buherereye hafi y’ikiyaga. Bivuze ko nzajya nkoresha amazi yacyo mu kuhira imyaka, bikaba ari ibintu byiza cyane kandi birengera ibidukikije.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko agiye gusarura inturusu zari ziteye ku butaka yaguze kuko zibwangiza ahubwo akazikoresha mu kuzitira aho agiye gukorera ubuhinzi bwe.

Ati “Tugiye gukuramo ibiti by’inturusu kuko byangiza ubutaka. Tuzabikoresha mu gukora uruzitiro ruzengurutse umurima, bikazafasha cyane mu kuwurinda. Ngiye guhinga ibirayi muri ubu butaka, kandi biranshimishije cyane […] ku musozi nzahatera ikawa kuko ikawa ikura neza cyane ahantu hahanamye.”

Kalis yasabye abantu kumufatiraho isomo bagashora imari mu butaka by’umwihariko bagahitamo gushora imari muri Afurika.

Ati “Ndashaka ko namwe mubikuramo isomo, mukagira ubushake bwo gushora imari mu butaka, kuko nta kindi kintu gihwanye na bwo. Nanjye uko mbibona, nta kintu kiryoha nko kuba umuhinzi! Nimushore amafaranga yanyu hano muri Afurika. Ni ahantu heza cyane ho gushora imari.”

Ku wa 22 Nyakanga 2026, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Maëva Haguma, bagiranye ibiganiro na Kelis Rogers. 

Icyo gihe, RDB yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’imikoranire mu kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, by’umwihariko mu Banyamerika bashaka gusura ibihugu bitandukanye cyangwa kuhakorera ibikorwa by’ishoramari. 

Kelis Rogers ni umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo n’umuhanga mu guteka w’Umunyamerika. 

Yavutse ku wa 21 Kanama 1979 mu gace ka Harlem, muri New York. Urubuga rwe rumugaragaza nk’umuhanzi wagurishije indirimbo na album nyinshi, wanahataniye ibihembo bya Grammy.

Yatangiye kumenyekana cyane nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere, Kaleidoscope, mu 1999. Mu ndirimbo ze zamamaye cyane harimo “Milkshake”, yasohotse mu 2003 ikamugeza ku rwego mpuzamahanga.

Usibye umuziki, Kelis yize ibijyanye no guteka muri Le Cordon Bleu. 

Yananditse igitabo cy’amafunguro cyitwa My Life on a Plate ndetse atangiza ikigo yise Bounty & Full gikora ibijyanye no kwita ku ruhu, umusatsi ndetse n’ibiribwa. Ibi byose byatumye arushaho kumenyekana.

Muri Nyakanga 2026 nibwo uyu muhanzi yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa RDB

Nyuma y'amezi make atangiye imikoranire na RDB, Kelis Rogers yatangiye gushora imari mu Rwanda