Uyu mugore yavuze ko nubwo umugabo we yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, yamubabariye ibyaha yamukoreye ndetse ko bamaze kwiyunga.
Icyakora, mu byo yatangaje, ntiyigeze agaruka ku rubanza Yampano aherutse gutsindwa, ubwo yasabaga kurekurwa by’agateganyo ashingiye ku mpamvu zitandukanye, zirimo n’imbabazi yahawe n’umugore we.
Ku wa 16 Nzeri 2026, Yampano yatanze ikirego asaba kurekurwa by’agateganyo, agaragaza impamvu yumvaga zikwiye gutuma yemererwa gusohoka muri gereza. Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame ku wa 5 Ukwakira 2026.
Mu iburanisha, Yampano yavuze ko akwiye kurekurwa by’agateganyo kuko umugore we, ari na we wamureze, yamaze kumubabarira. Na we yasabye imbabazi ku bw’ibikorwa bibi yishoyemo, yizeza ko atazabisubira.
Yasobanuye ko mbere yo gufungwa yari yarafashe inguzanyo yo gushora mu bikorwa bye by’umuziki, ariko ko ifungwa rye ryatumye ibyo bikorwa bihagarara.
Yasabye Urukiko kumurekura kugira ngo abashe kubahiriza amasezerano yagiranye n’abamugurije, anishyure imyenda abereyemo.
Yampano yanagaragaje ko yari yaratangiye urugendo rwo kwikura ku biyobyabwenge, kuko yari yarabiretse ku bushake ndetse agatangira gukurikiza inama yagirwaga n’abaganga.
Mu zindi mpamvu yatanze, yavuze ko ari we wari ufite inshingano zo kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri, ariko ko kuva yafungwa babuze ubishyurira.
Yagaragaje kandi ko aho afungiye afite ikibazo cy’uburwayi butuma ava amaraso mu mazuru, asaba ko na cyo cyashingirwaho akemererwa kurekurwa by’agateganyo kugira ngo abashe kwivuza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu butemera kurekurwa kwe.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butashingiye ku kuba umugore wa Yampano avuga ko yamubabariye, kuko butari bwabonye ibimenyetso byemeza ko izo mbabazi yazitanze ku bushake.
Bwongeyeho ko kuba Yampano yari yaratangiye kwikura ku biyobyabwenge ku bushake ari intambwe nziza, ariko bitakuraho ko akwiye gukomeza gukurikiranwa afunzwe, hashingiwe ku buremere bw’ibyaha akurikiranyweho.
Mu mwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge IGIHE yabashije kubona, hagaragajwe ko Yampano yari yarafunzwe by’agateganyo akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi.
Icyakora, guhera ubwo urubanza rwe rwari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Yampano ntiyakomeje gukurikiranwaho ibyaha birimo gukoresha ibikangisho, gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, yari yararezwe n’Ubushinjacyaha.
Mu mwanzuro warwo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko imbabazi Yampano avuga ko yahawe n’umugore we, inguzanyo agomba kwishyura, kuba yararetse ibiyobyabwenge ndetse n’inshingano afite mu muryango, bidahagije kugira ngo yemererwe kurekurwa by’agateganyo.
Rwagaragaje ko impamvu zose yatanze zidafite uburemere bwatuma arekurwa, cyane ko akurikiranyweho ibyaha bikomeye, birimo n’ibijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku bijyanye n’uburwayi yavuze ko afite, Urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso yatanze byemeza icyo kibazo. Rwibukije kandi ko afite uburenganzira bwo gusaba kwivuza igihe cyose yaba arwaye ari mu igororero.
Nyuma yo gusuzuma impamvu zose Yampano yatanze, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cye, rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ese imbabazi z’umugore we zishobora gutuma arekurwa?
Umunyamategeko Micomyiza Justin, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo gusesengura ikibazo cya Yampano, asanga imbabazi yahawe n’umugore we zidashobora kugira uruhare rukomeye mu cyemezo cyo kumurekura by’agateganyo.
Yasobanuye ko nubwo izo mbabazi zitaba impamvu ihagije yo kumurekura by’agateganyo, zishobora kuzashingirwaho mu gihe urubanza ruzaba ruburanishwa mu mizi, zikaba imwe mu mpamvu nyoroshyacyaha.
Bivuze ko kuba umugore wa Yampano avuga ko yamubabariye bitahita bivanaho ibyaha uyu muhanzi akurikiranyweho, cyangwa ngo bibe impamvu ihagije yo kumurekura by’agateganyo.






Ibitekerezo 0