Ni umwanzuro wafashwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, nyuma y’imyaka 13 Munyaneza akoreye iki cyaha umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15, bikamuviramo gutwita.
Uyu mukobwa, ubu ufite imyaka 28, yatanze ikirego ku wa 19 Nyakanga 2023, agaragaza ko Munyaneza yamusambanyije ku wa 23 Nyakanga 2013, ubwo yari atarageza ku myaka y’ubukure, akamutera inda. Umwana yabyaye ubu afite imyaka 12.
Mu iburanisha, umwunganizi mu mategeko w’uyu mukobwa yagaragaje ko gusambanywa akiri umwana no guterwa inda byamugizeho ingaruka zikomeye, bikanamutera agahinda n’akababaro atazakira. Ni yo mpamvu yasabaga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 100 Frw.
Yashingiye ku ngingo ya 10 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko umuntu wese wagizweho ingaruka n’icyaha afite uburenganzira bwo gutanga ikirego gisaba indishyi.
Mu gusobanura ishingiro ry’izo ndishyi, umwunganizi yifashishije urubanza rw’Ubushinjacyaha na Bosco Ntaganda (Prosecutor v. Bosco Ntaganda), rufite nimero ICC-01/04-02/06-2659, rwaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku wa 8 Werurwe 2021.
Muri urwo rubanza, Ntaganda yahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo no gufata ku ngufu.
Mu mwanzuro urebana n’indishyi, urukiko rwagaragaje ko abana bavutse biturutse ku byaha byo gufata ku ngufu na bo bashobora gufatwa nk'abahohotewe, bityo bakaba bafite uburenganzira bwo gusaba indishyi.
Rwagaragaje ko abo bana bashobora guhura n’ihungabana ndetse n’ihezwa muri sosiyete, bikaba bimwe mu bigomba kwitabwaho mu kugena indishyi. Muri paragarafu ya 122 y’uwo mwanzuro, urukiko rwashimangiye ko abana bavutse biturutse ku gufata ku ngufu bashobora gufatwa nk’abakorewe icyaha mu buryo butaziguye.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ibyagaragajwe mu rubanza, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Munyaneza Leonard icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.
Rwemeje kandi ko atagomba kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw, kubera ko yaburanye afunzwe.
Ku birebana n’indishyi, urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’uwakorewe icyaha gifite ishingiro, rutegeka Munyaneza kumwishyura miliyoni 5 Frw z’indishyi z’akababaro.
Rwemeje kandi ko ikirego uyu mukobwa yatanze mu izina ry’umwana yabyaye na cyo gifite ishingiro, rutegeka Munyaneza gutanga izindi miliyoni 2 Frw z’indishyi z’akababaro zigenewe uwo mwana.
Ibi bivuze ko indishyi zose Munyaneza yategetswe kwishyura zingana na miliyoni 7 Frw.
Umuyobozi ushinzwe Gahunda mu Mpuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste, yabwiye IGIHE ko bishimiye ubutabera bwahawe uwakorewe icyaha, by’umwihariko kuba n’umwana yabyaye yaragenewe indishyi.
Ati “Bwa mbere mu mateka dutsinze urubanza, none umwana wavutse ku wasambanyijwe nawe agiye guhabwa indishyi, uyu mwana mu busanzwe akomoka muri Ngororero n’ubwo icyaha cyakorewe muri Kigali, uwabikoze ndetse akaba yasabiwe igifungo cy’imyaka 15. Ibi bivuze ko n’ubwo ikirego cyatanzwe nyuma y’imyaka irenga icumi, iki ari icyaha kidasaza.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugira ngo uyu mukobwa abone umwunganizi mu mategeko, yabifashijwemo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ku bufatanye na CLADHO.





Ibitekerezo 0