Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cya Nouvelle-Zélande, ryemeza ko Davies yamaze kumenyesha Minisitiri w’Ingabo, Paul Goldsmith, icyemezo cye cyo kwegura.

Davies yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera amakosa yakoze mu bihe byashize, yemera ko imyitwarire ye itari ihuje n’indangagaciro n’amahame agenga Igisirikare cya Nouvelle-Zélande.

Ati “Kwegura kwanjye gushingiye ku mpamvu zanjye bwite, bitewe n’amakosa nakoze mu gufata ibyemezo mu bihe byashize, kandi nemeye kuyaryozwa. Ayo makosa yari anyuranyije n’indangagaciro z’Igisirikare.”

Yakomeje asobanura ko ayo makosa afitanye isano n’umubano udakwiye yagiranye n’umuntu mu gihe yari afite inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo.

Yagaragaje ko yicuza kuba ataramenyesheje ubuyobozi bwe iby’uwo mubano igihe yari abonye amahirwe yo kubikora.

Minisitiri w’Ingabo wa Nouvelle-Zélande, Paul Goldsmith, yavuze ko ashyigikiye icyemezo cya Davies cyo kwegura, kuko ibyamugaragayeho byatumye gukomeza kuyobora igisirikare bitaba bigishoboka.

Goldsmith yasobanuye ko impamvu zatumye uyu musirikare yegura zifitanye isano n’ibibazo by’ubunyangamugayo atigeze agaragaza mbere.

Igisirikare cya Nouvelle-Zélande cyatangaje ko Mat Williams, wari Umugaba Mukuru wungirije, ari we uzaba ashinzwe by’agateganyo inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Tony Davies yinjiye mu Gisirikare cya Nouvelle-Zélande mu 1984, aza kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo mu 2024.

Yeguye nyuma y’imyaka ibiri gusa yari amaze kuri uwo mwanya, mu gihe yari amaze imyaka 42 mu gisirikare.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nouvelle-Zélande yeguye kubera umubano udakwiye yagiranye n’umuntu