Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Mike Waltz, yatangaje ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yashyize umukono ku nyandiko zitegeka iyirukanwa ry’uwo mudipolomate, wagombaga gusubizwa i Havana mu masaha 24.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Waltz yagize ati “Yarirukanywe. Mu masaha 24 ari imbere azaba ari mu ndege imusubiza i Havana.”

Ikinyamakuru Newsweek cyatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubushyamirane bwabaye ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo Waltz yavugaga ijambo rinenga ubutegetsi bwa Cuba, abushinja kwikungahaza mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu.

Mu gihe yari akomeje ijambo rye, abahagarariye Cuba batangiye gukubita ku meza no gusakuza, bagerageza kumubuza gukomeza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cuba, Bruno Rodríguez Parrilla, yegereye ahavugirwa ijambo, avuga ko ibyo Waltz yavugaga binyuranyije n’amabwiriza agenga inama y’Inteko Rusange ya Loni.

Waltz yamusubije ko adashobora kumucecekesha, amwibutsa ko bari muri Amerika, aho kuba muri Cuba.

Ati “Ndi uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Subira inyuma! Subira inyuma, Ambasaderi. Va hano! Aha ntabwo ari i Havana.”

Nyuma y’ubwo bushyamirane, Waltz yanditse ku rubuga rwa X ashinja abahagarariye Cuba kugerageza kumubuza kuvuga, avuga ko badakwiye gutera ubwoba abandi muri Amerika.

Ibi byabaye mu gihe Inteko Rusange ya ONU yari iteranye kugira ngo iganire ku bihano by’ubukungu Amerika imaze imyaka myinshi yarafatiye Cuba.

Waltz yasabye ibihugu bigize Loni kudashyigikira umwanzuro usaba Amerika gukuraho ibyo bihano, avuga ko ibibazo by’ubukungu bya Cuba biterwa n’imiyoborere mibi na ruswa.

Minisitiri Rodríguez we yashinje Waltz kubeshya no gutesha agaciro igihugu cye.

Ibi bibaye mu gihe umubano wa Amerika na Cuba ukomeje kuzamba kuva Donald Trump yasubira ku butegetsi mu 2025.

Amazina y’umudipolomate wirukanywe ntiyatangajwe.

Marco Rubio yemeje ko uyu Mudipolomate wa Cuba utatangajwe amazina yirukanwa