Iki kiganiro cyatangiye ku wa 17 Ukwakira 2026, kikaba giteganyijwe kuzasozwa mu Ukuboza uyu mwaka.
‘The Secret Story 3’ yitabiriwe n’abantu bagera kuri 20 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo Kabagire Christelle uhagarariye u Rwanda.
Mu bantu bagera ku bihumbi 10 biyandikishije ku Mugabane wa Afurika bifuza kwitabira iki kiganiro, harimo 200 bo mu Rwanda.
Muri abo 200, ubuyobozi bwa Canal+ bwatoranyije Kabagire Christelle kugira ngo ahagararire igihugu, aho azaba ahatanira igihembo nyamukuru cya miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Uburengerazuba (FCFA), ahwanye na miliyoni zirenga 50 Frw.
Kabagire Christelle w’imyaka 35 yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoraga kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yagaragaye mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro birimo ‘InStyle’ na ‘The Jam’.
Uretse kuba umunyamakuru, Kabagire ni umunyamideli wabigize umwuga, akaba yaratangiye urugendo rwe mu bijyanye no kumurika imideli ubwo yigaga muri Cavendish University muri Uganda.
Mu 2012, ubwo yari akiri umunyeshuri muri iyi kaminuza, yegukanye ikamba rya Miss Cavendish University, imwe mu ntsinzi zamufashije kumenyekana mu bijyanye no kumurika imideli.
Kabagire yize itangazamakuru muri Cavendish University, ari na ho yatangiriye kwagura ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’imyidagaduro no kumurika imideli.
Nyuma yo gusoza amasomo ye muri Uganda, yagarutse mu Rwanda atangira kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Contact FM, aho yamaze ukwezi kumwe mbere yo kwerekeza mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Yatangiriye kuri Televiziyo y’u Rwanda nk’umunyamakuru wimenyereza umwuga, nyuma aza guhabwa akazi muri iki kigo, aho yakomeje gukora ibiganiro by’imyidagaduro byatumye arushaho kumenyekana.
Mu buzima bwe bwite, Kabagire Christelle ni Umugore w’abana batatu.
Uyu mugore kandi ni umwe mu bigeze kugerageza amahirwe mu irushanwa ry’umuziki rya ‘Tusker Project Fame 5’, nubwo urugendo rwe rwarangiriye mu majonjora y’ibanze.
Kwitabira ‘The Secret Story 3’ ni indi ntambwe ateye mu rugendo rwe mu myidagaduro, aho agiye guhatana n’abandi banyafurika mu kiganiro kizakomeza kugeza mu Ukuboza 2026.










Ibitekerezo 0