{Umuvugizi w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzaniya, Amoussouga Kouassi Roland yatangaje ko ubu umubano w’u Rwanda n’urukiko ari nta makemwa muri iki gihe.}

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kigali kuwa kane yavuze byinshi ku byagiye bivugwa kuri uru rukiko haba mu mikoranire yarwo na leta y’u Rwanda ndetse n’uko muri rusange rwagiye rusohoza inshingano rwahawe n’Umuryango w’Abibumbye ari nawo warushyizeho.

Ubwo yaganiraga na IGIHE twamubajije uko umubano wifashe hagati ya leta y’u Rwanda n’urukiko, cyane ko hari imikorere ya ruriya rukiko u Rwanda rwagiye runenga, aha akaba yasubije ko nk’uko nta zibana zidakomanyije amahembe ni nako na leta y’u Rwanda yigeze kugira ibyo inenga mu mikorere ya ruriya rukiko, yagize ati: “Ariko ku munsi wa none imikoranire ihagaze neza hagati y’impande zombi”.

Uyu muvugizi w’Urukiko rwa Arusha twamubajije imbogamizi abona muri iki gihe uru rukiko rusigaje igihe kitari kinini ngo rufunge imiryango yarwo, dore ko bitarenze Ukuboza umwaka w’2014 rugomba gufunga imiryango yarwo.

Yagize ati: “Duhangayikishijwe n’ukuntu iyo tuburanishije umuntu icyaha kikamuhama tubura aho yarangiriza igihano cye aba yahawe n’urukiko ariko iyo tubaburanishije tugasanga badahamwa n’icyaha urukiko rukabagira abere nabwo biratugora kubona igihugu kibacumbikira.”

Yavuze ko zimwe mu mpamvu nyamukuru za leta ziba zitanga ngo ari izishingiye ku mutekano n’izindi mpamvu, aha akaba yanaboneyeho kuvuga ko za leta z’ibihugu bitandukanye zikwiye kumva ko ruriya rukiko rutashyiriweho guhana gusa.

Icyemezo cyo gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) cyatowe n’akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Ugushyingo 1995.

Hejuru ku ifoto: Umuvugizi w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzaniya, Amoussouga Kouassi Roland