Urwego rw’Ubutasi n’Umutekano rwa Ukraine, SBU, rwatangaje ko rwarashe ubwato bwitwa Naro-Fominsk, mu bitero byagutse byari bigamije gusenya ububiko bwa peteroli yoherezwa mu mahanga bwa Ust-Luga, ku nkombe z’Inyanja ya Baltique.

Bikekwa ko ari ubwa mbere drones za Ukraine zigabye igitero ku bwato bw’u Burusiya mu gice cy’iyo nyanja kinyurwamo n’amato ya gisivili.

SBU yavuze ko ubwo bwato bwo mu bwoko bwa Buyan-M bwari butwaye misile zo mu bwoko bwa Kalibr na Oniks.

Minisitiri w’Ingabo wa Estonia, Martin Herem, yabwiye ikinyamakuru ERR ko ubwato bwarashwe ahagana saa Kumi n’Imwe n’igice za mu gitondo ku wa Gatatu.

Ati “Tuzi ko nyuma yaho umwotsi wavaga muri ubwo bwato. Ubwato ubwabwo bwasubiye inyuma bwerekeza i St Petersburg.”

Umubare w’ababa bapfuye cyangwa bakomeretse n’urugero rw’ibyangiritse ntibiramenyekana. Hari n’amakuru ataremezwa yavugaga ko kajugujugu z’intambara z’u Burusiya zangijwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Finland, Elina Valtonen, yashimangiye ko umutekano wo mu Nyanja ya Baltique utahungabanye kandi ko nta kibazo kibangamiye urujya n’uruza rw’ubwato.

Abashinzwe umutekano bibukije Ukraine ko icyo kigobe ari inzira ifunganye inyurwamo n’ubwato butwara peteroli n’ubwa gisivili, kandi irimo insinga zo munsi y’amazi zitwara amakuru.

Umusesenguzi mu bya gisirikare, Emil Kastehelmi, yavuze ko nubwo iki gitero kidasanzwe, atakibona nk’izamuka rikomeye ry’ubukana bw’intambara.

Bikekwa ko ibigega byinshi bya peteroli i Ust-Luga byarashwe, inkongi zaho zikagaragara no hakurya y’umupaka muri Estonia.

Herem yavuze ko drones zagabye ibitero kuva saa Sita z’ijoro kugeza hafi saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, ahanini ziguma mu kirere cy’u Burusiya.

Yongeyeho ko imwe yanyuze by’akanya gato mu kirere cya Estonia ivuye muri Latvia.

Ukraine yahakanye ibirego by’u Burusiya byo gukoresha ikirere cy’ibihugu bya Baltique, ariko ivuga ko u Burusiya kuyobya drones hakoreshejwe ikoranabuhanga bishobora gutera impanuka nk’izo.