Umuyobozi w’Intara ya Dnipropetrovsk, Oleksandr Hanzha, yavuze ko abandi nibura 14 bakomeretse, barimo umwana w’umuhungu w’imyaka 11.

Ikigo cya Leta gishinzwe gariyamoshi, Ukrzaliznytsia, cyatangaje ko ubwo drone yagabaga igitero, hari gariyamoshi itwara abagenzi yiteguraga kwerekeza mu Mujyi wa Zaporizhzhia.

Umuyobozi w’iki kigo, Oleksandr Pertsovskyy, yavuze ko mbere y’igitero cyo ku wa Kane, hari hatanzwe umuburo w’uko ibyago by’igitero byiyongereye.

Ati “Ariko ikibabaje ni uko hari hakiri abantu benshi aho abagenzi bategerereza.”

Meya wa Dnipro, Borys Filatov, yavuze ko ari ibyago bikomeye, asobanura ko drone yakubise gariyamoshi y’amashanyarazi itwara abasivili.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye Amerika, u Burayi n’ibihugu bya G7 kongera ibihano ku Burusiya.

Yongeye kunenga amasezerano Donald Trump na Vladimir Putin bagiranye mu ntangiriro z’uku kwezi, yoroshya bimwe mu bihano, akemerera Amerika gutumiza mazutu y’u Burusiya.

Mu Mujyi wa Chernihiv, abakobwa babiri b’imyaka 15 baguye mu gitero cya misile y’u Burusiya. Abandi nibura 25 barakomeretse, barimo abana bane. Ku wa Gatanu hateganyijwe umunsi w’icyunamo.

I Kremenchuk, abantu batatu barapfuye, abandi 28 bakomerekera mu gitero cya drone cyibasiye inyubako zo guturamo n’ishuri.

Hagati aho, u Burusiya bwamaganye ibitero bya drone za Ukraine kuri Moscou, yakiraga inama y’u Burusiya na Afurika yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu 48.

Meya wa Moscou yavuze ko drone 613 zoherejwe nijoro muri ako karere, inyinshi ziraswa zitaragera aho zari zigamije.

Igisirikare cy’u Burusiya nticyari cyagira icyo kivuga ku gitero cya Dnipro. Gihakana kwibasira abasivili, kikavuga ko ibitero ku njanji bigamije ibikorwaremezo bitwara abasirikare n’ibikoresho.

Ibitero ku bikorwaremezo bya gariyamoshi byavuye kuri 1.206 mu 2025 bigera kuri 1.700 muri uyu mwaka.

Ibitero bya drones