Abagore 3.437 bo mu mirenge itanu y’i Rutsiro (Boneza, Ruhango, Mushonyi, Kigeyo na Musasa) bibumbiye mu matsinda 176 yo kuzigama no kugurizanya bavuga ko urugendo bamazemo imyaka ine bizigama kuva ku giceri cy’ijana.

Ibi bivuze ko hari amatsinda yizigamira 100 Frw buri cyumweru, andi akizigamira 200 Frw kugeza kuri 500 Frw.

Aya matsinda 176, afite umwihariko wo kuba abayibumbiyemo bose ari abagore, aho batangiye kwihuriza hamwe nyuma y’amahugurwa bahawe mu 2022 n’Akarere ka Rutsiro ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa ukorera mu Rwanda, AEE Rwanda, yari agamije kububakira ubushobozi no kubahindurira imyumvire.

Amafaranga bakusanyije bayaha umuntu bijyanye n’ikibazo afite, ariko akazayasubiza yarengejeho 200 Frw.

Mu myaka ine ishize, aya matsinda yose amaze kwizigama miliyoni 50.798.145 Frw, kubera ya nyungu y’ibiceri 200 Frw na yo igenda yiyongeraho na yo ikagurizwa abagize amatsinda.

Bamwe muri aba bagore abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuva bakwibumbira mu matsinda imibereho yabo yahindutse.

Niyonshima Djazila w’imyaka 23 ati “Twatangiye twizigama amafaranga 200 Frw, kuko turi itsinda ry’abagore 21 twizigamaga ibihumbi 4.200 Frw buri cyumweru, tukayaguriza umwe muri twe akazayagarura nyuma y’ukwezi ashyizeho inyungu y’ibiceri 200 Frw. Ibi byahinduye ubuzima bwacu, kuko twamaze gusobanukirwa n’umuco wo kwigira.”

Ibi Niyonshima avuga abihuriyeho na mugenzi we Mukayiranga Esther wagize ati “Twari dufite ikibazo cyo kwitinya no kwishishanya ariko kuva aho twigishirijwe, twabashije kumenya ko nta mafaranga atagwira, uretse abaguza amafaranga bakayajyana mu bucuruzi buciriritse abandi bayajyana mu buhinzi bw’imboga n’imbuto kandi biradutunze.”

Aba bagore bose bavuga ko imiryango yabo ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, kuko itari yishoboye, ndetse mbere kwikemurira ikibazo cya 5000 Frw byari bigoye.

Urugendo rwo kwizigama kw’aba bagore barimo abahereye ku giceri cy’i 100 Frw, uyu munsi harimo abageze ku kwizigama amafaranga 500 Frw, kuko bagenda bongera ayo bizigama uko ubushobozi bugenda bwiyongera.

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa ukorera mu Rwanda, AEE Rwanda mu Turere twa Rutsiro na Karongi, Gasasira Venuste, mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko uretse kugira uruhare mu ishingwa ry’aya matsinda n’amahugurwa baha abayagize nta bundi bufasha bw’amafaranga babaha.

Ati “Aya matsinda y’abagore dufasha abaturage kuyashinga, bamara kuyageramo tukabahugura ku buryo bakwiteza imbere bahereye ku mafaranga make, iyo bayazigamye aratinda akagwira, bakayagurizanya, bakayajyana mu bushabitsi bubafasha kwikemurira ibibazo byabo by’ibanze.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu baturage ibihumbi 390 batuye Akarere ka Rutsiro abarenga 49% bari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe 24.4% bari mu bukene bukabije.

Bamwe mu bagore b'i Rutsiro bikuye mu bukene kubera ubucururuzi bakensha kwibumbira mu matsinda
Bamwe mu bagore b'i Rutsiro bikuye mu bukene kubera ubucururuzi bakesha kwibumbira mu matsinda aho ubu hari abamaze gutangira ubucuruzi buciriritse