Uyu mukobwa udakunze kugaragara mu itangazamakuru, ndetse bikaba binagoye kumubona mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, ni umwe mu bafite amajwi meza bakunze kwiyambazwa n’abandi bahanzi.

Akenshi agaragara ku rubyiniro afasha abandi bahanzi mu majwi, ariko ntibikunze kubaho ko amubona mu mafoto cyangwa amashusho, kuko atari mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukobwa wumvikana mu ndirimbo ‘Nakwibeshyeho’ ya King James yitwa Iradukunda Dorcas. Ni umwe mu bize mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki.

Mu kiganiro na Ishimwe Clement yatubwiye ko mbere y’uko basinyisha Zuba Ray muri KINA Music, bari bafite icyifuzo cyo gusinyisha Dorcas, ariko bikaza kurangira bidakunze.

Ati “Buriya icyifuzo cyari uko twasinyisha Dorcas, nyuma birangira bidakunze. Rero hari igihe ibyago by’umuntu biba amahirwe y’undi, kuko twahise dufata Zuba Ray.”

Uretse gushyira ijwi rye mu ndirimbo ‘Nakwibeshyeho’ ya King James, Dorcas ni umwe mu bamufashije ku rubyiniro mu gitaramo aherutse gukora cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu minsi ishize King James yari yateguje abakunzi be indirimbo nshya ‘Nakwibeshyeho’, ikubiyemo inkuru yari amaranye imyaka irenga icumi.

Ati “Mu 2015, hari umuntu waje aho ndi arambwira ati ‘Nyandikira inkuru yanjye. Nitwa Alice.’ Yambwiye byose, ansigira izina rye n’ububabare bwe gusa.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakomeje kubika inkuru n’ububabare bwa Alice mu mutima, kugeza ubwo mu 2022 yafashe umwanzuro wo kubishyira mu nyandiko, abikoramo indirimbo yamaze imyaka ine akoraho.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izaba imwe mu zo King James azaririmba mu gitaramo agiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

King James azataramira muri Celebrity Theatre i Phoenix muri Leta ya Arizona, ku wa 28 Ugushyingo 2026.

King James agiye gukorera igitaramo muri Amerika aho azanaririmbira bwa mbere iyi ndirimbo ye nshya yise 'Nakwibeshyeho'