Uwo mugabo witwa Bosco Nsengiyumva, atuye mu Mudugudu wa Ranch No. 1, mu gace ka Kyankwanzi, aho akekwaho kwica umuturanyi we witwa John Paul, uzwi ku izina rya Samporo.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ahagana saa cyenda z’ijoro, ubwo Nsengiyunva yasangaga Samporo ari kumwe n’umugore we witwa Mukasine Venerandi.
Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Wamala, SSP Lameck Kigozi, yabitangaje, Nsengiyunva akekwaho guhita afata icyuma, akagitera Samporo inshuro nyinshi mu ijosi, bikamuviramo guhita apfa.
Amakuru y’ibanze y’iperereza agaragaza ko Nsengiyunva yaba yarakoze iki cyaha abitewe n’uburakari yagize nyuma yo gusanga umuturanyi we aryamanye n’umugore we.
SSP Kigozi yavuze ko aba bagabo bombi bakomoka mu Rwanda, bakaba bari batuye mu mudugudu umwe.
Bari basanzwe bakora imirimo y’amaboko ku bakoresha batandukanye muri ako gace.
Iki cyaha cyamenyeshejwe Polisi ya Kyankwanzi ku wa 30 Ukwakira 2026, na Emmanuel Taremwa Bakora, Umuyobozi w’Umudugudu wa Ranch No. 1.
Nyuma yo guhabwa ayo makuru, itsinda rya Polisi rishinzwe iperereza ku byaha by’ubwicanyi ryagiye aho byabereye, risanga umurambo wa Samporo mu gihuru giherereye muri metero zigera kuri 50 uvuye ku nzu yari atuyemo.
Umurambo wasanzwe wambaye ubusa, uryamye mu kidendezi cy’amaraso.
Abashinzwe iperereza bahasanze icyuma kiriho amaraso, bikekwa kuba ari cyo cyakoreshejwe mu kwica Samporo.
Polisi yakusanyije ibimenyetso bitandukanye, inafata ubuhamya bw’ababonye cyangwa bafite amakuru ku byabaye, mu rwego rwo kumenya neza uko ubu bwicanyi bwakozwe.
Umurambo wa Samporo wajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Ntwetwe IV kugira ngo ukorerwe isuzuma.
SSP Kigozi yemeje ko Nsengiyumva yatawe muri yombi, ndetse ko bivugwa ko yemeye ko ari we wishe umuturanyi we, asobanura ko yabitewe n’uburakari yagize nyuma yo kumusangana n’umugore we.
Polisi ya Uganda yamaganye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bituruka ku makimbirane yo mu ngo no mu rukundo, isaba abaturage kwirinda kwihanira no gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro.
Yibukije ko amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma hagati y’abashakanye cyangwa gukeka ubuhemu adashobora kuba impamvu yemewe yo kwambura undi muntu ubuzima.
Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ubu bwicanyi bwagenze n’ibindi bibazo bishobora kuba bifitanye isano na bwo.





Ibitekerezo 0