Kuva ku wa 18 Ugushyingo 2026, Uganda Airlines yatangiye gukora ingendo za buri munsi hagati ya Kigali na Entebbe, yinjira ku isoko RwandAir yari imaze imyaka irenga icumi yihariye, nyuma y’uko Air Uganda ihagaritse ibikorwa byayo mu 2014.

Uganda Airlines yatangiranye urugendo rumwe buri munsi muri buri cyerekezo, ikoresheje indege ya Bombardier CRJ900, mu gihe RwandAir yari isanzwe ikora ingendo ebyiri buri munsi muri buri cyerekezo.

Ibi bivuze ko Uganda Airlines ishobora gutanga imyanya 1.064 mu cyumweru mu byerekezo byombi, cyangwa 55.480 mu mwaka, igihe ingendo zose zakozwe nk’uko ziteganyijwe.

Indege zayo ziramutse zuzuye ku kigero cya 70%, yaba itwaye abagenzi bagera kuri 38.836 mu mwaka.

Uganda Airlines ivuga iki ku ipiganwa na RwandAir?

Mu gutangiza izi ngendo, Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yagaragaje ko kwinjira mu isoko ryari risanzwemo RwandAir bizatuma abagenzi bagira amahitamo menshi, ari na ko ibiciro bishobora kugabanuka.

Muri Kanama 2026, Uganda Airlines yashyize ku isoko   amatike yo kuva Entebbe ujya Kigali ukagaruka ari ku giciro cy’Amadolari 370, mu gihe aya RwandAir yaheraga ku madolari 450.

Nyuma yaho, RwandAir yatangiye kwamamaza amatike yihariye yo kugenda no kugaruka ku madolari 250, ibintu byagaragaje ko ipiganwa ry’ibiciro ryari ritangiye.

Wake yavuze ko bishimishije kubona RwandAir itangiye kugira icyo ihindura ku biciro byayo.

Yagize ati “Inshuti zacu zo muri RwandAir zamaze kugira icyo zikora kuri ibyo. Bityo isoko ririmo kubona amahirwe akomeye.”

Yasobanuye ko ibiciro by’amatike bidahora ari bimwe, kuko biterwa n’igihe cy’urugendo, umubare w’abagenzi n’aho berekeza.

Yagaragaje kandi ko hari amahirwe yo kubona abagenzi bahagije ku buryo sosiyete zombi zishobora gukorera muri iki cyerekezo.

Ku ruhande rwa RwandAir na yo yagaragaje ko kwinjira ku isoko ry'u Rwanda kwa Uganda Airlines ari amahirwe. Mu butumwa yashyize kuri X, iyi sosiyete yavuze ko "Afurike y'Iburasirazuba irushijeho guhuzwa ni intsinzi kuri twese, kuri ubu RwandaAir ijya Entebbe inshuro eshatu ku munsi."

Uganda Airlines yatangije ingendo Kigali-Entebbe
Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yagaragaje ko kwinjira mu isoko ryari risanzwemo RwandAir bizatuma abagenzi bagira amahitamo menshi, ari na ko ibiciro bishobora kugabanuka

Ipiganwa rishobora gutuma ibiciro bigabanuka

Mu kiganiro na IGIHE, inzobere mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, yagaragaje ko kwiyongera kw’indege zikorera hagati ya Kigali na Entebbe ari amahirwe akomeye ku baturage no ku bukungu bw’ibihugu byombi.

Yagize ati “Kuba Kampala yatangije ingendo z’indege ziza i Kigali ni ibintu byiza cyane.”

Kaberuka yavuze ko ibiciro by’amatike byari bimaze igihe biri hejuru, ku buryo abantu benshi bahitagamo gukoresha imodoka nubwo urugendo rwo mu muhanda rumara amasaha menshi.

Yatanze urugero rw’uko itike yari igeze hafi ku madolari 390 mu ntangiriro za 2026, mu gihe ubwo Uganda Airlines yatangizaga ingendo zayo yari hafi ku madolari 270.

Yasobanuye ko kugira sosiyete ebyiri zihanganiye abagenzi bishobora gutuma ibiciro bigabanuka, bityo n’abantu batari basanzwe bakoresha indege bagatangira kuzitabira.

Ati “Kuba rero Uganda Airlines yaje, yiyongereye kuri Rwandair yari isanzwe ikora, ku muturage bivuze ko ihangana ryiyongereye bityo n’ibiciro bizagabanuka bizatanga amahirwe ku bantu benshi kugenda.”

Icyakora, ibiciro by’amatike bihinduka bitewe n’igihe, umunsi w’urugendo n’ubwinshi bw’abagenzi, bityo kugabanuka kwabyo ku buryo burambye kuzaterwa n’uko isoko rizitwara.

Ipiganwa hagati ya RwandAir na Uganda Airlines rishobora kubyara inyungu ku bagenzi

RwandAir na Uganda Airlines zishobora kungukirwa n’isoko rimwe

Kaberuka asanga kwinjira kwa Uganda Airlines bidakwiye guhita bifatwa nk’ikibazo kuri RwandAir, kuko abagenzi bashobora kwiyongera aho kugira ngo sosiyete zombi zigabane gusa abakiriya bari basanzweho.

Ati “Ku bintu rero bijyanye n’isoko nta mpungenge wagira kuko navuga ko ari isoko ibihugu byose bihuriyeho kandi rikeneye kubungwabungwa neza kugira ngo ibigo byombi byunguke, kandi ni isoko rizamuka cyane.”

Yagaragaje ko hari abantu benshi bagenda hagati ya Kigali na Kampala bakoresheje imodoka, kandi ko kugabanuka kw’ibiciro by’indege bishobora gutuma bamwe bahindura uburyo bw’ingendo.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare cya Uganda, UBOS, igaragaza ko mu mezi atatu ya mbere ya 2026, abantu 86.836 baturutse mu Rwanda basuye Uganda, bangana na 21% by’abashyitsi icyo gihugu cyakiriye muri icyo gihe.

Iyi mibare igaragaza urujya n’uruza ruri hagati y’ibihugu byombi, nubwo atari aba bagenzi bose bashobora gukoresha indege.

Kaberuka avuga ko kuba imijyi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yegeranye bitanga amahirwe yo kongera ingendo, cyane cyane ku bantu bava mu Burundi no mu Burasirazuba bwa RDC banyuze i Kigali berekeza muri Uganda.

RwandAir ifite amahirwe mu ngendo mpuzamahanga

Kaberuka yashimangiye ko RwandAir imaze kuba sosiyete ikomeye mu guhuza u Rwanda n’amasoko mpuzamahanga, ibintu bishobora kuyifasha gukomeza kungukira mu ngendo zihuza Kigali na Entebbe.

Yatanze urugero rw’umugenzi uturutse i Paris ushaka kujya Entebbe, ushobora gukoresha RwandAir anyuze i Kigali.

Ati “Umuntu waza agasanga Rwandair yagiye yafata Uganda airlines, uko haza amahitamo menshi ni ko abantu bagenda kenshi.”

Ibi bishobora gutuma Kigali irushaho kuba ihuriro ry’ingendo mpuzamahanga, mu gihe abagenzi bagize amahirwe yo gukoresha sosiyete zitandukanye bakurikije aho berekeza.

RwandAir isanzwe ifite urusobe rw’ingendo mu bihugu bitandukanye. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 yatwaye abagenzi 1.021.000, mu gihe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyakiriye abagenzi 1.384.541 mu 2024/2025.

Iyi mibare igaragaza ko isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda rikomeje kwaguka.

RwandAir ifite amahirwe yo kuba isanzwe ijya mu bindi byerekezo ku buryo ibasha guhuza abagenzi babivamo na Entebbe

Hari amahirwe ku bucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari

Kaberuka yagaragaje ko kwiyongera kw’ingendo z’indege bishobora gutuma ubucuruzi hagati ya Kigali na Kampala bwihuta, ndetse bikorohereza abashoramari n’abitabira inama mpuzamahanga.

Yavuze ko mu gihe amatike yaba ahendutse, umuntu ashobora kuva i Kigali mu gitondo, akajya gukorera imirimo ye i Kampala, akongera akagaruka nimugoroba.

Ibi bishobora no gufasha ubukerarugendo, kuko abashyitsi bazajya bagira amahitamo menshi yo gusura ibihugu byombi mu rugendo rumwe.

Yasabye kandi ko u Rwanda na Uganda byatekereza ku masezerano yihariye yafasha kugabanya imisoro n’andi mafaranga ajyana n’ingendo z’indege, kugira ngo ibiciro birusheho korohereza abaturage.

Kaberuka yibukije ko hari igihe yigeze gukoresha indege hagati ya Kigali na Entebbe, akishyura amadolari 99, agaragaza ko amatike ashobora kongera kugera ku biciro biciriritse.

Ipiganwa rizasaba kunoza serivisi

Nubwo iri piganwa rifite amahirwe menshi, rizasaba sosiyete zombi gukomeza kunoza serivisi no kugenzura amafaranga zikoresha.

Uganda Airlines yinjiye muri iri soko mu gihe yari isanzwe ihanganye n'ibibazo by'imari. Mu mwaka wa 2024/2025 yagize igihombo cya miliyari 230,81 z'amashilingi ya Uganda.

RwandAir na yo isabwa gukomeza kongera umusaruro no kubaka ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Icyakora, kwiyongera kw'ipiganwa ntibivuze ko sosiyete imwe igomba guhomba kugira ngo indi yunguke.

Nk’uko Kaberuka abigaragaza, amahirwe akomeye ari mu kwagura isoko, gukurura abagenzi bashya no korohereza abantu n'ibicuruzwa kugenda hagati y'ibihugu byombi.

Bityo, umusaruro w'ingendo nshya za Uganda Airlines ntuzagaragarira gusa mu mubare w'abagenzi izatwara, ahubwo no mu buryo zizafasha RwandAir, ubucuruzi n'ubukungu bw'akarere gukomeza gutera imbere.