Izi ngendo zatangijwe ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho Uganda Airlines yatangaje ko indege zayo zizajya zikora ingendo buri munsi hagati y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe n’icya Kigali.

Iyi sosiyete yatangaje ko kongera Kigali ku rutonde rw’ibyerekezo byayo bigamije guha abagenzi amahitamo menshi no koroshya urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yagaragaje ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, umuco n’imibereho y’abaturage, ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Uganda Airlines ivuga ko izi ngendo zizafasha cyane cyane abacuruzi, ba mukerarugendo, abayobozi mu nzego za Leta, abitabira inama mpuzamahanga n’abaturage basurana hagati y’ibihugu byombi.

Iyi sosiyete yagaragaje ko ingendo nshya zitezweho no kongera amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, binyuze mu koroshya ingendo z’abaturage b’ibihugu byombi.

Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko gutangiza ingendo zihuza Kigali na Entebbe byari bimaze igihe bikenewe, bitewe n’umubano ukomeye usanzwe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati “Ingendo zihuza Kigali na Entebbe zari zimaze igihe zikenewe, bitewe n’umubano ukomeye ibihugu byacu bifitanye mu by’ubukungu, imibereho n’umuco. Kigali ni kimwe mu byerekezo by’ingenzi kuri twe.”

Yakomeje avuga ko gushyiraho ingendo za buri munsi ari intambwe igamije gutuma umubano w’ibihugu byombi urushaho gutanga umusaruro ufatika.

Yagize ati “Gutangiza ingendo za buri munsi ni icyemezo kigamije koroshya ubufatanye bw’ibihugu byacu. Uretse guhuza imirwa mikuru ibiri, izi ngendo zinahuza Kigali n’ibindi byerekezo byacu muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi binyuze muri Entebbe.”

Girma Wake yavuze ko iyi gahunda izafasha Uganda Airlines kugera ku isoko ryagutse, ari na ko iha abagenzi amahitamo menshi y’ingendo.

Kigali ibaye icyerekezo cya 18 Uganda Airlines ikoreramo ingendo, nyuma y’uko iyi sosiyete iherutse gutangiza ingendo zerekeza i Accra muri Ghana, ku wa 27 Ukwakira 2026.

Uganda Airlines yatangaje ko izakomeza kwagura ibikorwa byayo, ihuza Uganda n’amasoko akomeye ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gushyigikira ubucuruzi, ubukerarugendo n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Iyi sosiyete y’indege ya Leta ya Uganda yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi muri Kanama 2019, ikaba ikorera ingendo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse ikaba iteganya no kwagurira ibikorwa byayo mu Burayi.