Ibi bigaragazwa na Raporo y'ibikorwa ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'umwaka wa 2025/2026, yasohotse muri Nzeri 2026.
Komisiyo yagaragaje ko mu igenzura yakoze mu Ukwakira 2025 no muri Gicurasi 2026, mu bigo 29 by'igororamuco ry'ibanze, yasanze umubare w'ababirimo urenze ubushobozi bwabyo bwo kubakira.
Ibyo bigo byari bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 8.349, ariko byarimo 11.369, bivuze ko byari byakiriye abantu 3.020 barenze ubushobozi bwabyo, bikaba byari ku kigero cya 136,17% cy'ubwo bushobozi.
Depite Mukarusagara Eliane yagaragarije iyi Komisiyo ko mu bigo basuye basanze aho abantu bafungirwa muri za Kasho ari hato cyane ku buryo abahafungirwa batabasha no kubona uko baryama.
Mu bantu babaruwe harimo abagabo 10.190, abagore 349, abana b'abahungu 795 n'abakobwa 35.
Ati “ Twasanze kandi muri za kasho nta bwogero buhaba aho abazifungiyemo bogera aho barara. Usanga aho barara ari hato cyane ku buryo no kuryama ari ikibazo. Baba babyigana kubera ubwinshi bwabo ku buryo isuku yo kumubiri yabo iba idahagije”.
Raporo igaragaza ko ikigo cy'igororamuco ry'ibanze cy'Umujyi wa Kigali ari cyo cyari gifite ubucucike bwinshi, kuko cyari kirimo abantu 4.931 kandi gifite ubushobozi bwo kwakira 2.000 gusa, bingana na 246,5% by'ubushobozi bwacyo.
Cyakurikiwe n'icya Rulindo cyari ku kigero cya 193,7%, icya Musanze giherereye i Kinigi kuri 186,3%, icya Karongi kuri 175,9% n'icya Nyamasheke kuri 166,2%.
Ku rundi ruhande, hari ibigo byari bifite abantu bake ugereranyije n'ubushobozi bwabyo, birimo icya Kirehe cyari kuri 20,8%, Kayonza kuri 34,3% na Rusizi kuri 58,2%.
Komisiyo yasobanuye ko umubare w'abari muri ibi bigo wiyongereye ahanini bitewe n'abajyanwamo ku mpamvu z'ubujura n'ubuzererezi.
Ati “ Ikindi kandi usanga kasho zo mu mijyi n’izituriye imipaka ari zo ziganjemo ubucucike cyane”
Abajyanywemo kubera ubujura bariyongereye bava ku 5.319 bagera ku 6.569, mu gihe abajyanywemo kubera ubuzererezi bavuye kuri 684 bagera ku 1.726.
Hari kandi ubwiyongere bw'abajyanywemo kubera ibiyobyabwenge, bavuye kuri 484 bagera kuri 699, n'abajyanywemo kubera inzoga z'inkorano, bavuye kuri 75 bagera kuri 181.
Abadepite kandi bagaragaje ikibazo cy’abajyanwa mu magororero inshuro nyinshi aho hari aho basanze umusore umaze kujyana mu kigo ngororamuco inshuro umunani.
Depite Bakundukize Christine ati “ Nka Komisiyo mukwiye kujya mureba niba abo bantu nta bindi bibazo bafite mu miryango bituma bumva kuba mu bigo ngororamuco ari byo byiza”.
Ubucucike n'ibindi bibazo byagaragaye
Nubwo Komisiyo yasanze muri rusange uburenganzira bw'abari muri ibi bigo bwubahirizwa, yagaragaje ko hakiri ibibazo bikwiye gukemurwa, harimo ubucucike, gutinda gukora ijonjora ry'abajyanwa mu bigo bigatuma bamwe babimaramo igihe kirenze icyateganyijwe, hamwe n'ibigo bidafite abakozi bahagije.
Depite Bakundufite yavuze ko mu igenzura ryagaragaje kandi ko mu bigo birindwi, abana b'abahungu bashyirwa mu byumba bimwe n'abagabo bakuru, mu gihe ibigo bitatu gusa ari byo byari bifite ibyumba byihariye by'abana b'abakobwa.
Ati “ Hari aho twasanza abana bari munsi y’imyaka 14 bafunganwe mu kumba kamwe n’abagabo bakuru”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yaragaje ko nta mwana ukwiye gufungirwa muri kasho kuko hari ubundi buryo abagaragaweho imyitwarire mibi bafashwamo.
Ati “ Tugiye gukomeza dukore ingenzura aho tuzajya dusura ibi bigo nibura kabiri mu mwaka. Nyuma y’ingenzura tuzavugana n’inzego zitandukanye dukore ubuvugizi nyuma dusubire gusura turebe ko ibi bibazo byakemutse.








Ibitekerezo 0