Yabigarutseho ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ibisobanuro mu magambo ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoreye hirya no hino mu Gihugu, basura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Mu bibazo byagaragajwe harimo ko ubutaka bwapimwe kugira ngo amakuru yabwo yifashishwe mu gutanga inyongeramusaruro, ariko abaturage bakaba bataramenyeshejwe ibyavuyemo mu gihugu hose.

Minisitiri Dr. Ndabamenye yasobanuye ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bwari bugamije kumenya imyunyungugu iri mu butaka, iburamo n’uko ibyo bihuzwa n’ibikenerwa n’ibihingwa.

Ati “Hari ibyatangiye kugera mu baturage duhereye mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A. Ubushakashatsi bwakozwe mu cyo twita Rwanda Soil information system, kugira ngo tugire amakuru atanga ikarita y’u Rwanda mu turere dutandukanye noneho biduhe ishusho y’imyunyungugu ibura mu butaka noneho tuyihuze n’ibyo ibihingwa bikenera muri rusange.”

Yagaragaje ko ubwo bushakashatsi bwajyanye n’igerageza ku bihingwa bitandukanye, hagamijwe kureba ifumbire ibikwiriye.

Ati “Ni ubushakashatsi bwafashe igihe mu buryo bw’igerageza duhereye ku bihingwa by’ibigori, ibirayi, umuceri ndetse n’ingano hiyongeraho n’ibishyimbo.”

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byifashishijwe mu kugena uruvange rw’imyunyungugu rugize ifumbire, ku bufatanye n’ikigo Rwanda Fertilizer Company, gikorera ifumbire mu Rwanda.

Dr Ndabamenye yavuze ko nyuma y’igerageza, mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A hongewemo amoko y’ifumbire yakorewe mu gihugu, ajyanye n’imiterere y’ubutaka bwo mu turere dutandukanye.

Ati “Mu bijyanye n’ubushakashatsi byabaye ngombwa ko dukorana n’ikigo gikorera ifumbire imbere mu gihugu, Rwanda Fertilizer Company kugira ngo formule ivuye mu bushakashatsi ikorwemo ifumbire. Ibyakozwe ni igerageza ariko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2027 A ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi twongereyeho amoko y’ifumbire yakorewe mu Rwanda kandi aberanye n’uturere hirya no hino mu gihugu.”

Muri ayo moko harimo Tweze ikoreshwa ku birayi, Twihaze, Ongera na Ongera Wongere. Iyi fumbire yose yashyizwe muri nkunganire.

Ati “Aya ni amazina yagiye atangwa n’abahinzi kubera ibyiza bagiye babona kuri aya mafumbire yakorewe mu gihugu.”

Dr Ndabamenye yagaragaje ko abaturage batangiye kugura iyo fumbire, kandi ko ibiciro byayo biri hasi ugereranyije n’iby’itumizwa mu mahanga. Yavuze ko ibyo bitanga icyizere mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire.

Muri iki gihembwe cy’ihinga, toni 600 z’iyo fumbire zatangiye gukoreshwa n’abahinzi.

Biteganyijwe ko buri myaka itanu hazajya havugururwa ubushakashatsi ku ruvange rw’imyunyungugu rwifashishwa mu kuyikora, kugira ngo ikomeze kujyana n’imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 C abakoresheje ifumbire mvaruganda yakoreshejwe ku rugero rwa 80,2% mu gihe imborera yakoreshejwe kuri 71,3%

Ifumbire yakozwe hagendewe ku miterere y'ubutaka bw'u Rwanda yatangiye gukoreshwa mu buryo burenze igerageza