Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 18 Ugushyingo 2026.
Yashimiye Senateri Michael Rounds n’Abadepite Joe Wilson na Ryan Zinke, ku kuba barasabye ko impande zombi zibarizwa hamwe uko zubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerano y’amahoro.
Yagize ati “Ndashimira Senateri Rounds, Joe Wilson na Ryan Zinke ku kuba barasabye ko hasuzumwa mu buryo buboneye inshingano z’impande zombi n’intambwe zimaze guterwa. U Rwanda rukomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington, kandi amahoro arambye asaba ko impungenge z’u Rwanda zishingiye ku mutekano zitabwaho n’imbaraga zingana.”
Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’uko aba bagize Inteko Ishinga Amategeko bandikiye Minisitiri w’Imari n’Umutungo wa Amerika, Scott Bessent, ku wa 16 Ugushyingo 2026, bamusaba kongera gusuzuma ibihano byafatiwe u Rwanda.
Bagaragaje ko gushyira igitutu ku ruhande rumwe, mu gihe urundi rudashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje, bishobora kubangamira amasezerano y’amahoro.
Bashimangiye ko RDC ikwiye kubazwa inshingano zayo zo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abafite inkomoko mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Depite Joe Wilson yavuze ko yishimiye gufatanya na bagenzi be mu gusaba ko ibihano byafatiwe u Rwanda bisubirwamo, ashimangira ko rukomeje kuba umufatanyabikorwa wa Amerika mu guharanira amahoro.
Aba banyapolitiki bagaragaje ko ibihano byafatiwe u Rwanda bishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, basaba ko ibihugu byombi bibazwa ibyo byiyemeje ku rugero rungana.








Ibitekerezo 0