Uyu mwanzuro watowe ku wa 10 Ugushyingo 2026, muri Komisiyo y’Inteko Rusange ya Loni ishinzwe ibibazo by’imibereho myiza, ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.
Mu bihugu 179 byatoye, 117 byashyigikiye uyu mwanzuro, 53 birawurwanya, mu gihe icyenda byifashe.
U Rwanda rwashyigikiye uyu mwanzuro kimwe n’ibindi bihugu birimo u Burusiya bwawutanze, Kenya, Arménie na Azerbaïdjan.
Ku rundi ruhande, ibihugu byawurwanyije birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, Canada, Ukraine, u Butaliyani, u Buyapani, Australia, Pologne, Portugal, u Bubiligi na Autriche.
Ibihugu birimo Turikiya n’u Busuwisi byo byahisemo kwifata.
Umushinga w’uyu mwanzuro, uzwi nka Combating glorification of Nazism, neo-Nazism and other practices that contribute to fuelling contemporary forms of racism, racial discrimination, xenophobia and related intolerance, ugamije kurwanya ibikorwa byo gutiza umurindi ingengabitekerezo y’Abanazi n’ibindi bikorwa bishishikariza ivanguraruhu.
Ushishikariza ibihugu gufata ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo zishingiye ku ivangura, urwango n’ihohoterwa rikorerwa abantu bitewe n’ubwoko, ubwenegihugu, idini cyangwa imyemerere yabo.
Unamagana ibikorwa byo guhakana cyangwa kugoreka amateka y’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ugashishikariza ibihugu kubungabunga ukuri ku mateka y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Mu bindi bikubiye muri uyu mwanzuro harimo kwamagana ikoreshwa ry’inyigisho n’ibikoresho by’uburezi bishishikariza ivanguraruhu, urwango n’ihohoterwa rishingiye ku nkomoko y’abantu.
U Burusiya bumaze imyaka irenga 20 bushyikiriza Loni umushinga w’uyu mwanzuro, bukavuga ko ugamije gukumira kongera kuzamuka kw’ingengabitekerezo y’Abanazi no kurinda amateka y’ibyaha byakozwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Impamvu ibihugu by’iburengerazuba byawurwanyije
Nubwo uyu mwanzuro ugamije kurwanya ingengabitekerezo y’Abanazi n’ivanguraruhu, wateje impaka hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burayi bifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo bihugu bishinja u Burusiya gukoresha ingingo yo kurwanya ingengabitekerezo y’Abanazi nk’urwitwazo rwo gusobanura intambara bwagabye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
U Burusiya bwagiye buvuga ko kimwe mu byatumye bugaba igitero kuri Ukraine ari ugukuraho ingengabitekerezo y’Abanazi muri icyo gihugu, ibintu Ukraine n’ibihugu biyishyigikiye byamaganye.
Mu biganiro byabanjirije itora, ibihugu by’iburengerazuba byashyigikiye ivugurura ry’uyu mwanzuro ryamagana ikoreshwa ry’ingengabitekerezo yo kurwanya Abanazi mu gushaka gushyigikira intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine.
Iryo vugurura ryemejwe mbere y’uko umushinga wose utorwa, nubwo u Burusiya bwagaragaje ko butaryishimiye.
Gushyigikira uyu mushinga w’umwanzuro bijyanye n’ihame u Rwanda rusanzwe rushyira imbere ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivanguraruhu n’imvugo z’urwango.
U Rwanda rwanyuze mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abantu barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100.
Kuva icyo gihe, rwakomeje gushyira imbere ibikorwa byo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside, ndetse n’imvugo z’urwango zishobora gutuma amateka nk’ayo yongera kubaho.
Icyakora, gushyigikira uyu mwanzuro ntibivuze byanze bikunze ko u Rwanda rushyigikiye imyitwarire y’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine, kuko ari ingingo zitandukanye.
Umushinga w’uyu mwanzuro uzashyikirizwa Inteko Rusange ya Loni mu Ukuboza 2026, kugira ngo wongere gutorerwa mbere y’uko wemezwa burundu.
🇰🇪🇷🇺Kenya backed a Russian-sponsored UN resolution against the glorification of Nazism during the vote in the Third Committee of the UN General Assembly.
The vote was 117 in favor, 53 against & 9 abstentions.
The resolution will be put to a vote before the full GA in December. https://t.co/8VQD7clmOi— Russian Embassy in Kenya/Посольство России в Кении (@russembkenya) November 11, 2026





Ibitekerezo 0