Uyu mushinga uherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, ahahoze Ikigo Ndangamuco cy'u Bufaransa (Centre Culturel Français). Ugamije kubaka inyubako igezweho izakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo iby'imari, ubucuruzi ndetse n'ibiro by'ibigo bitandukanye.
Aya makuru yatangajwe ku wa 19 Ugushyingo 2026, mu nama yahuje abashoramari bo mu Rwanda na Uganda, yiswe Rwanda-Uganda Airlines Business Forum. Iyo nama yari igamije kugaragaza uruhare rw'ingendo za Uganda Airlines mu koroshya ingendo, guteza imbere ubukerarugendo no kwagura amahirwe y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Muri iyo nama, Urwego rw’u Rwanda rw'Iterambere (RDB) rwamuritse amahirwe atandukanye y'ishoramari ari mu gihugu, by'umwihariko mu rwego rw'ubwubatsi. Kigali Green Complex yashyizwe mu mishinga minini ishobora gushorwamo imari, aho agaciro k'ishoramari riteganyijwe muri uyu mushinga kangana na miliyari 200 Frw.
Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), cyari gifite inshingano zo kubaka iyi nyubako, cyari cyaragaragaje ko Kigali Green Complex yari kuzaba igizwe n'amagorofa 29 hejuru y'ubutaka, ikagira uburebure bwa metero 150. Biteganyijwe kandi ko izagira andi magorofa yo munsi y'ubutaka, bityo ikaba imwe mu nyubako zikomeye mu karere.
Uyu mushinga uteganyijwe guhindura isura y'Umujyi wa Kigali, ukawongerera inyubako zigezweho zifite ibikorwa by'ubucuruzi n'imari. Icyakora, kugeza ubu, imirimo yo kuwushyira mu bikorwa yarahagaze , kandi impamvu zatumye ihagarara ntizatangajwe.






Ibitekerezo 0